Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kirehe, yafatanye abantu babiri, amabalo 3 y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wafatanywe amabalo 2 na mugenzi we w’imyaka 21 wari ufite ibalo imwe, bafatiwe mu tugari twa Gatarama na Rwanteru mu murenge wa Kigina, ku wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe mu rucyerera ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.
Yagize ati: “Tugendeye ku makuru twahawe n’abaturage ko hari abakora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda ya caguwa, hateguwe ibikorwa byo kubafata mu rucyerera rwo ku wa Gatatu, habanza gufatwa uwari utwaye kuri moto amabalo abiri wafatiwe mu kagari ka Gatarama, mbere y’uko hafatwa mugenzi we wafatiwe mu kagari ka Rwanteru atwaye ibalo imwe ku igare.”
Biyemereye ko bayikura mu gihugu cya Tanzania bakaba bari berekeje mu isoko rya Kirehe aho bari bagiye kuyiranguza abakiriya babo.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha batanga amakuru, aboneraho no gukangurira abantu gucika ku bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka mbi, zirimo guhomba igishoro no kuba yafungwa ntagere ku iterambere yifuzaga.
Post comments (0)