Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: RIB yafunze abayobozi batandatu ba Koperative y’icyayi COOTHEVM

todayNovember 20, 2023

Background
share close

Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) rwatangaje ko rwafunze abayobozi batandatu ba Koperative y’icyayi COOTHEVM yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu bafunzwe harimo uwahoze ari perezida w’iyo Koperative witwa Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu, bakaba bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw.

Icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza 2023. Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Visi Perezida wa Cuba

Perezida Paul Kagame yakiriye ndetse agirana ibiganiro na Visi Perezida wa Cuba Salvador Valdés Mesa n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye bisanzwe biri hagati y’ibihugu byombi. Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, nibwo Perezida Kagame yakiriye bwana Valdés Mesa n’itsinda bari kumwe, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro. Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na bwana Valdés Mesa, byagarutse ku buryo bwo guteza […]

todayNovember 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%