Inkuru Nyamukuru

Umurwa mukuru wa Ukraine wibasiwe n’ibitero by’u Burusiya

todayNovember 20, 2023

Background
share close

Umurwa mukuru wa Ukraine urageramiwe n’ibitero bikomeye birimo kugabwa n’u Burusiya mu gihe Perezida Volodymir Zelenskyy arimo guhindura abayobozi mu gisirikare cye.

Mu ijambo yavuze ku cyumweru yatangaje ko umuyobozi mushya mu ngabo ushinzwe urwego rw’ubuvuzi, ndetse avuga ko inshingano ze zijyanye no kwita ku buvuzi bw’abasirikare ba Ukraine.

Muri iryo jambo Perezida Zelenskyy yanashimiye imbaraga no kwihangana abaturage ba Ukraine bakomeje kugaragaza.

Minisitiri w’ingabo za Amerika yagiriye uruzinduko muri iki gihugu rutari rwaratangajwe, kuri uyu wa mbere. Yakiriwe n’abasirikare ba Amerika.

Abayobozi batangaje Lloyd Austin ari muri urwo rugendo mu rwego rwo kwibutsa abayobozi b’icyo gihugu ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zikibashyigikiye mu rugamba barimo rwo kurwanya u Burusiya.

Urwo rugendo rwa Lloyd rubaye nyuma y’ibitero bikomeye u Burusiya bwagabye bukoresheje utudege duto 20 twakorewe muri Irani tutagira abapilote.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kohereza no kwishyura amafaranga nta kiguzi gitanzwe

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bugiye kunganira ubwari busanzwe mu kohereza no kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi gitanzwe, mu rwego rwo kurushaho korohereza Abanyarwanda bakenera izo serivisi. Ni uburyo bwahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwa sosiyete y’ikoranabuhanga ryerekeye ku bukungu ikorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (NALA). Muri ubwo buryo umuntu azajya abasha kohereza no kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo nko guhuza ikoranabuhanga […]

todayNovember 20, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%