Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Umwana na nyina mu bafatanywe ibilo 105 by’urumogi

todayNovember 21, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana yafashe abantu batatu barimo umugore n’umwana we, bari bafite urumogi rupima Kg 105. 

Bafatiwe mu Kagari ka Ntunga mu murenge wa Mwurire ku Cyumweru tariki ya 19 Ugushyingo, ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania hifashishijwe inzira zitemewe.

Yagize ati: “Ku munsi wo ku wa Gatanu nibwo Polisi yamenye amakuruu ko hari umugabo  winjije rwihishwa urumogi mu Rwanda, anyuze mu nzira zitemewe mu Karere ka Kirehe.

Akimara kwinjiza mu Rwanda ibyo biyobyabwenge, yabivanye mu Karere ka Kirehe, akomeza yerekeza mu mudugudu wa Cyimbazi, akagari ka Ntunga mu murenge wa Mwulire wo mu Karere ka Rwamagana.”

Yakomeje agaragaza ko abantu batatu barimo Uwo mugabo waruzanye w’imyaka 28 y’amavuko, umugore w’imyaka 72 n’umuhungu we ufite imyaka 38, baje gufatirwa hamwe ku Cyumweru, mu nzu yari ibitsemo urwo rumogi kandi ko iyo nzu isanzwe ituyemo uwo mugore n’umwana we bacyekwaho kuba ari bo ba nyir’ibyo biyobyabwenge.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kigabiro kugira ngo hakomeze iperereza.

SP Twizeyimana yavuze kandi ko hari abandi bagishakishwa barimo umumotari ucyekwaho kwifashishwa mu gutunda ibyo biyobyabwenge abishyira abakiriya.

Yashimiye abaturage ku makuru yizewe batanze yatumye hafatwa ibi biyobyabwenge na ba nyirabyo batarabasha kubikwirakwiza, ashishikariza abaturage gukomeza umuco mwiza wo kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru ku gihe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

USA: Ubujurire bw’umupolisi wahamijwe kwica Floyd bwateshejwe agaciro

Urukiko rw'Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, rwateye utwatsi ubujurire bw'uwoh0ze ari umupolisi Derek Chauvin, wahamwe n'icyaha cyo kwica George Floyd. Umwirabura George Floyd, yapfuye tariki 25 Gicurasi 2020 mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu majyaruguru y'uburengerazuba bwo hagati muri Leta zunze ubumwe z'Amerika. Uyu mupolisi w’umuzungu Derek Chauvin yamwishe ubwo yari amutsikamije ivi ku gikanu iminota igera ku cumi, yamwubikishije inda ku butaka, yamwambitse n’amapingu inyuma […]

todayNovember 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%