Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

todayNovember 21, 2023

Background
share close

Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje itsinda ry’abapolisi RWAFPU-III ryari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). 

Mu masaha y’igicamunsi nibwo iri itsinda ryari rigeze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Rigizwe n’abapolisi 160 bari bamaze igihe kingana n’umwaka mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, bakaba basimbuwe na bagenzi babo nabo bahagurutse mu gitondo berekeza mu murwa mukuru Juba, aho bagenzi babo basimbuye bakoreraga.

Commissioner of Police (CP) William Kayitare mu kubakira, yabahaye ikaze, anabashimira akazi gakomeye  ko kubungabunga amahoro bakoze muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Tubahaye ikaze mu gihugu cyanyu mumaze umwaka wose mudakoreramo, tunabashimira uburyo mwakoze kinyamwuga inshingano zabajyanye.”

Yakomeje ati: “Gukora kinyamwuga ntibigarukira ku gucunga umutekano w’igihugu muba murimo gusa ahubwo bigendana no guhesha ishema igihugu cy’u Rwanda ndetse na Polisi by’umwihariko, bityo rero biba bisaba ko byose mubikora hatagize igisiga ikindi.”

Uretse ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano w’abaturage, iri tsinda ryakoze ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kubaka igihugu no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo umuganda rusange wibanze ku isuku yo mu mujyi wa Juba ndetse no mu nkengero zawo, kubakira inzu Polisi yo muri ako gace no kubagezaho ibikoresho birimo intebe n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Ibifite agaciro ka Miliyoni zisaga 65 Frw ni byo byatikiriye mu nkongi

Ibikoresho bibarirwa mu gaciro k’asaga Miliyoni 65 n’ibihumbi 300 y’u Rwanda ni byo bimaze kumenyekana ko byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’igorofa ry’ubucuruzi iri muri Gare ya Musanze. Iyo nzu yafashwe n’inkongi y’umuriro saa mbili z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, bigakekwa ko yaba yatewe na Gaz yari muri resitora ikorera muri iryo duka yaturitse bigakongeza umuriro wahise ukwira igice cyose cyo hejuru cy’iyo nyubako igeretse inshuro […]

todayNovember 21, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%