Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Burkina Faso mu bufatanye mu gucunga umutekano

todayNovember 22, 2023

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo, yakiriye Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Controller General Dr. Roger Ouedraogo n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Izi ntumwa zirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Dr. Roger Ouedraogo, ziri mu ruzinduko mu Rwanda ruzamara icyumweru, zakiriwe ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ahabereye inama yahuje impande zombi.

IGP Namuhoranye yashimiye mugenzi we kuba barahisemo gusura u Rwanda, avuga ko bitanga amahirwe ku nzego zombi Polisi y’u Rwanda n’iya Burkina Faso yo guhuza ibitekerezo no kungurana ubumenyi bujyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano.

Yagize ati: “Tubashimiye kuba mwarahisemo gusura igihugu cyacu na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko. Uru ruzinduko ni amahirwe yo guhuza ibitekerezo no kungurana ubunararibonye ku bijyanye no gucunga umutekano.” 

Yakomeje ati: “Hashize imyaka 23 Polisi y’u Rwanda ishinzwe nyuma y’imyaka 6 gusa habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri icyo gihe kitari kirekire hibanzwe ku kubaka ubushobozi, hashyirwa imbaraga nyinshi mu mahugurwa no gushaka ibikoresho bigezweho byo kwifashisha mu kazi ko gucunga umutekano mu rwego rwo kuzamura urwego rw’imikorere ya ngombwa yo gucunga umutekano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, aho u Rwanda rwohereza abapolisi.”

IGP Namuhoranye yagaragaje ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho, uru ruzinduko rukazafasha mu gushyiraho ingamba zo gukemura ibibazo by’umutekano bikigaragara ku mpande zombi. 

IGP Namuhoranye yavuze ko u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rwiteguye kugira uruhare mu kwihuza n’ibindi bihugu mu miryango itandukanye mu Karere no ku rwego Mpuzamahanga mu byerekeranye n’ubufatanye mu by’umutekano kandi ko byagiye bitanga umusaruro ufatika bityo ko Polisi y’u Rwanda yishimiye gukorana n’inzego z’umutekano za Burkina Faso mu ngeri zitandukanye zirimo amahugurwa no gukumira ibyaha.

Controller General  Dr.  Ouedraogo mu ijambo rye, yishimiye uko we n’intumwa ayoboye bakiriwe mu Rwanda, avuga ko hari byinshi bazabasha kwigira ku mikorere y’intangarugero ya Polisi y’u Rwanda.

Yagize ati: “Twabashije kwibonera ishusho y’umusanzu wa Polisi y’u Rwanda mu kubaka umutekano n’iterambere ry’igihugu, ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage Polisi ikora ifatanyije na bo ndetse n’ubufatanye n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha nk’urugero ruzadufasha kunoza imikorere ku nzego zacu z’umutekano.”

Muri uru ruzinduko bagirira mu Rwanda, bazasura amashuri ya Polisi y’u Rwanda n’amashami atandukanye hirya no hino mu gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sony Entertainment Group igiye gushora imari muri Afurika

Sosiyete ya Sony Entertainment Group, yatangaje ko ifite gahunda yo gushora miliyoni 10 z’amadorali ya Amerika mu bigo bigitangira bifite aho bihuriye n’imyidagaduro ku mugabane wa Afurika. Sony-Group igiye gushora imari mu rwego rw’imyidagaduro muri Afurika Mu itangazo iyi sosiyete iherutse gushyira hanze, yavuze ko iri shoramari rigamije guteza imbere imyidagaduro muri Afurika rizanyuzwa mu kigega cya Sony Innovation Fund: Afurika (SIF: AF). Umuyobozi mukuru wa Sony Ventures, Gen Tsuchikawa, […]

todayNovember 22, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%