Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe abantu babiri bari binjije mu Rwanda magendu y’ibicuruzwa bitandukanye n’amasashe ibihumbi 80.
Abafashwe ni umusore ufite imyaka 20 y’amavuko wafatanywe amapaki 400 (angana n’amasashe ibihumbi 80) n’ibilo 25 bya sukari gulu n’umugore w’imyaka 35, wafatanywe amakarito 6 ya Novida, amakarito 2 y’inzoga ya likeri yitwa Rasta n’ibindi bitandukanye.
Bafatiwe mu murenge wa Cyanika, akagari ka Kabyiniro, umudugudu wa Kabadari kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo ahagana saa tanu n’igice z’amanywa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage
Yagize ati: “Abaturage nibo baduhaye amakuru ko hari imwe mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ipakiye magendu. Abapolisi bari bari mu kazi mu muhanda barayihagaritse bayisatse basangamo ibyo bicuruzwa byinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.”
Yongeyeho ko abafashwe bemeye ko ibyo bicuruzwa ari ibyabo bwite bari bakuye mu gihugu cya Uganda, bakaba bari babijyanye mu Karere ka Musanze aho bari bubigurishirize.
SP Mwiseneza yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bya magendu n’ubucuruzi bw’ibitemewe mu Rwanda kuko bigira ingaruka mbi ku gihugu ndetse no ku babifatiwemo.
Yunzemo ati: “Aba bafatanywe na bimwe mu bicuruzwa bitemewe kwinjira mu gihugu nk’amasashe byangiza ibidukikije bikanagira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.”
Yavuze ko abafatirwa muri ibi bikorwa bahabwa ibihano birimo no gufungwa, bagacibwa n’amande kandi ko ibyo byose bigira ingaruka ku miryango yabo kuko iyo ufunzwe cyangwa ugacibwa amande ubukungu bwawe busubira inyuma ugakenesha umuryango.
Post comments (0)