Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Roger Ouedraogo n’itsinda ayoboye, bamaze iminsi basura uduce dutandukanye rw’u Rwanda, mu rwego rwo kumenya uburyo inzego z’umutekano z’u Rwanda zikorana n’inzego zitandunkanye z’ubuyobozi ndetse n’abaturage.
Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, Roger Ouedraogo aganira n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze
Muri utwo duce tw’igihugu basuye, banyuzwe n’imiterere y’i Musanze mu ruzinduko baherutse kugirira muri ako karere, ubwo bakirwaga n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze, Bizimana Hamiss.
Abo bashyitsi bagiranye ibiganiro n’itsinda ry’abakozi b’Akarere ka Musanze barangajwe imbere n’Umuyobozi w’Agateganyo w’ako karere, bagamije kumenya neza imiterere y’ako gace kazwiho kugira ubukonje, kumenya uko inzego z’ubuyobozi zubakitse no kumenya uko zifatanya n’inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Polisi.
Mu bindi byari bigamijwe muri urwo rugendo, ni ukumenya uburyo izo nzego z’umutekano zikorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza, gusigasira amahoro, umutekano n’iterambere ry’abaturage.
Iryo tsinda ry’Abapolisi ba Burkina Faso kandi ryifatanyije n’abaturage n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu Muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo wo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023, ahatewe ibiti ku misozi itandukanye mu mujyi wa Kigali.
Bifatanyije n’abaturage mu muganda rusange
Urwo ruzinduko Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Burkina Faso, arukoreye mu Rwanda, nyuma y’uko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye, bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, kuva ku itariki 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe ari I Dakar muri Senegal aho yitabiriye inama y’ihuriro yiga ku mahoro n’umutekano (Dakar International Forum on Peace and Security in Africa). Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano i Dakar Iri huriro rya Cyenda, ryatangiye kuva kuri uyu wa mbere tariki 27 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 2023, ku nsangamatsiko igira […]
Post comments (0)