Inkuru Nyamukuru

Bruce Melodie bwa mbere yahuye na Shaggy

todayNovember 28, 2023

Background
share close

Bruce Melodie na Shaggy nyuma yo gukorana indirimbo bise ‘When she is around’, bwa mbere bahuye imbonankubone muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye no guhurira mu bitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’.

Bruce Melodie yishimiye guhura na Shaggy

Amakuru yo guhura kw’ibi byamamare byombi yatangajwe na Bruce Melodie ku mbuga ze nkoranyambaga, ndetse avuga ko nyuma yo guhura n’uyu munyabigwi mu muziki baganiriye no ku mikoranire y’ahazaza.

Aba bahanzi bakaba bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Bruce Melodie yitabiriye ibitaramo agiye guhuriramo na Shaggy bitegurwa na iHeart Radio, izwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Amerika.

Ibi bitaramo byiswe “iHeartRadio Jingle Ball Tour” byatangiye kuva tariki 26 Ugushyingo 2023 bikazasozwa tariki 16 Ukuboza 2023.

Bruce Melodie mu bitaramo bibiri afite, icya mbere aragikora kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo aho kiri bubere muri Dickies Arena mu Mujyi wa Dallas, iki gitaramo kikaza kuririmbamo Flo Rida, Shaggy, AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony n’abandi batandukanye.

Ikindi gitaramo kizaba tariki 16 Ukuboza 2023, Shaggy na Melodie bazaririmba mu gitaramo kikazabera Amerant Bank Arena mu Mujyi wa Miami. Ni igitaramo kizaririmbamo abahanzi nka Marshmello, AJR, Flo Rida, Ludacris, LANY, David Kushner, Kaliii na Paul Russell.

Itahiwacu Bruce Melodie ni we muhanzi Nyarwanda ugiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo Usher, Luda Chris, Nick Minaj na Flo Rida.

Gusubiranamo indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Jamaica, Shaggy ni bimwe mu bikomeje gufungurira amarembo Bruce Melodie, mu kumufasha kurushaho kumenyekana mu bitangazamakuru mpuzamahanga no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye mu myidagaduro ndetse aherutse gutangaza ko mu nzozi ze azegukana igihembo cya Grammy Awards.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kibeho: Abasaga ibihumbi 18 baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa

Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo. Igitaramo kibanziriza iya 28 Ugushyingo ubusanzwe, kirangwa n’igitambo cya Misa gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya, bigasozwa n’igitaramo kirangira mu masaa tanu z’ijoro. Ariko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 byose byabimburiwe no guha […]

todayNovember 28, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%