Abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20, muri iri joro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2023 bateraniye ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho, aho baje kwizihiza isabukuru y’amabonekerwa, ubundi yizihizwa ku ya 28 Ugushyingo.
Igitaramo kibanziriza iya 28 Ugushyingo ubusanzwe, kirangwa n’igitambo cya Misa gikurikirwa no gutambagiza ishusho ya Bikira Mariya, bigasozwa n’igitaramo kirangira mu masaa tanu z’ijoro.
Ariko kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 byose byabimburiwe no guha umugisha ishusho nini ya Bikira Mariya w’i Kibeho yashyizwe mu masangano y’imihanda (Rond point/Round about) aherereye aho abagiye gusengera i Kibeho banyura bajya ku Ngoro, baretse umuhanda ukomeza i Ndago no ku Munini.
Ubwo yahaga umugisha iyo shusho, Mgr Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwemeye ko ishyirwa muri aya masangano y’imihanda.
Yunzemo ati “Izafasha mu kurushaho kumenyekanisha ibijyanye n’ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho. Izafasha cyane abakorera ingendo nyobokamana i Kibeho.”
Mu bagiye i Kibeho uyu munsi babonye iriya shusho, hari abavuga ko yari ihakwiye, ahubwo yari yaratinze.
Uwitwa Marie Kanakuze yagize ati “Dusanzwe tuza i Kibeho kuko tuhazi, ariko ubu n’abatazi ibyaho baraza kujya babimenya kuko iyi shusho izatera amatsiko yo kumenya ibyahabereye ndetse n’ibihabera.”
André Karambizi na we ati “Twizere ko iyi ari intangiriro yo gushyiraho ibimenyetso bifatika bigaragariza abakerarugendo ko Kibeho iriho.”
Mu babarirwa hagati y’ibihumbi 18 na 20 bamaze kugera i Kibeho, abenshi ni Abanyarwanda, ariko hari n’abaturutse mu bihugu by’ibituranyi ndetse n’ibya kure harimo Uganda, Kenya, Tanzaniya, Zambiya, Zimbabwe, Amerika, Ubwongereza, Espagne na Portugal.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023 Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Joseph Ntakirutimana, yavuze ko abagize Inteko ya EALA bo muri Congo batazitabira ibikorwa bizabera mu Rwanda. Abadepite 63 bo mu bihugu 6 ni bo bitabiriye ibi bikorwa ukuyemo abo mu gihugu cya Congo banze kwitabira. Ati “Umutekano wa Congo turizera ko uzabonerwa igisubizo mu gihe cya vuba kuko Abakuru b’ibihugu […]
Post comments (0)