Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwemeje ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, budafite ishingiro, rwemeza ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kigumaho.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo kwaka no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.
Kuwa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwafashe icyemezo cy’uko afungwa iminsi 30 kubera ko ngo aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa kuko ari umuntu wabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru ndetse akanayobora Urwego rwa Polisi kandi afite n’ubunararibonye mu kuyobora iperereza kandi akaba ari n’umunyagitinyiro.
Naho kuba yarekurwa kubera uburwayi, urukiko rwasanze nta shingiro bifite kuko no mu igororero bavura byongeye umugororwa akaba ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.
Ikindi ni uko urukiko ngo rwasanze atari umuntu wakwishingirwa kubera ko nta ngwate yaboneka yakwishingira umuntu nka we ku buryo atabangamira iperereza.
Hejuru y’ibyo ni uko urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka Igihugu.
Iki cyemezo yarakijuririye ndetse kuwa 22 Ugushyingo 2023, ari imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, yavuze atabangamira iperereza kuko abatangabuhamya ubushinjacyaha bwakoresheje yemeranywa n’imvugo zabo uretse umwe gusa (Karinganire Eric), umurega mu rwego rwo kumwihimuraho.
Ikindi ni uko kuba hatagaragazwa ibyaganiriweho igihe ukekwaho icyaha n’umurega bahuraga ubwabyo bituma adakwiye kugikekwaho.
Ikindi ni uko ngo urukiko rwivuguruje nk’aho rwavuze ko abantu bareshya imbere y’amategeko nyuma rusoza ruvuga ko Gasana atakurikiranwa ari hanze kubera imirimo ikomeye yakoze.
Ku ndwara yagaragarije urukiko ngo nabyo umucamanza yagombaga kubyitaho cyane kuko akiri umwere byongeye zikaba zikomeye zisaba indyo yihariye, gukora siporo no guhora hafi ya muganga.
Nanone banenze urukiko kuba rwarahaye agaciro imvugo za Karinganire kandi afite inenge yo kwambura abaturage byongeye ibyo arega CG Rtd Gasana akaba atarabivuze mu gihe yagezwaga mu rukiko bwa mbere ndetse no mu rwisumbuye rwa Ngoma ahubwo yabivuze hashize umwaka afunze bigaragaza kwihimura.
Abamwunganira basabye urukiko kuzasuzuma aho gucukura amazi mu butaka bwa CG Rtd Gasana bihurira no kwaka indonke ndetse n’inyungu ze bwite.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare wagumaho kuko ukekwaho icyaha afite igitinyiro mu bantu ku buryo yabangamira iperereza.
Mu isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rusanga ibyagezweho mu iperereza bihagije mu kwemeza ko akekwaho icyaha ndetse no kuba yarahuye na Karinganire Eric kuri EPIC nabyo ari indi mpamvu ituma akekwaho icyaha.
Rwasanze kandi kuba imirimo yakozwe mu isambu ya Gasana itarishyuwe kandi yemera ko hari iyakozwe byafatwa nko kwaka indonke kuko urukiko rusanga nta gihamya koamazi yacukuwe mu isambu yari ay’abaturage.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo yatangije ihuriro ry’ubukungu ryitwa “Kigali Economic Forum” rihurije hamwe impuguke muri politiki, mu bukungu hagamijwe kurebera hamwe amahirwe y’iterambere umugabane wa Afurika ufite. Iri huriro riteguwe bwa mbere mu Rwanda rizamara iminsi ibiri ku bufatanye na Guverinoma y’u ifatanyije n’itsinda ry’impuguke mu bukungu zo mu Bufaransa. Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente agendeye ku nsangamatsiko y’iri huriro, igaruka ku […]
Post comments (0)