Inkuru Nyamukuru

Bane bafashwe bavunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

todayDecember 1, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga y’igihugu cyangwa ay’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bihanwa n’amategeko.

Abifuza gukora aka kazi barasabwa gukurikiza amategeko no gukorera ahantu hemewe.

Ni umuburo uje ukurikira umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahafatiwe abantu bane, bari muri ibi bikorwa mu buryo butemewe, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bose uko ari bane bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga bakunze kwita ‘ubuvunjayi’ ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Yagize ati: “Aba bantu bane bafashwe, bose hamwe bari bafite amadolari y’Amerika 1480,  amafaranga y’u Rwanda 413 500, amafaranga akoreshwa muri Congo 552 650, hamwe n’andi mafaranga agiye atandukanye.”

Yakomeje avuga ko ibi ari ibikorwa bizakomeza gushyirwamo imbaraga, hagamijwe kurwanya ubucuruzi bw’amafaranga butemewe.

Ati: “Turasaba abakora ubucuruzi bujyanye no kuvunjisha amafaranga gukurikiza amategeko n’amabwiriza yashyizweho birinda ingaruka zo kuba bafatwa babikora rwihishwa.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y’amasoko arambye y’Umwami Charles III

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, i Dubai yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) cyangwa se amasoko arambye, byateguwe n’umwami Charles III w’Ubwongereza. Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo gutangiza gahunda y’amasoko arambye Umukuru w’Igihugu ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya Conference of the Parties #COP28. Inama ya COP28 ni inama mpuzamahanga […]

todayNovember 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%