Perezida Paul Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya COP28 ibera I Dubai.
Perezida Kagame yakiriwe n’aba bayobozi nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza, yifatanyije n’abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi, mu birori byo gufungura iyi nama.
Iyi nama ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe yatangiye ku wa 30 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko izasozwa ku wa 12 Ukuboza 2023.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko Perezida Kagame mu bayobozi yifatanyije nabo harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nayhan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonío Guterres n’abandi bakuru b’ibihugu batandukanye.
Inama ya COP28 ni inama mpuzamahanga ihuriweho ku rwego rw’isi mu kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Ifoto rusange y’abayobozi
COP28 ni urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n’abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
Iyi nama ya COP28, yahurije hamwe abayobozi bakomeye ku rwego rw’isi baturutse mu bihugu bisaga 200, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu basaga ibihumbi 70.
Itsinda ry’abasirikare b’abofisiye bakuru n’abato baturutse mu ngabo z’u Bushinwa bayobowe na Senior Col You Jian basuye Ingabo z’u Rwanda mu kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi. Col You Jian na Lt Gen J J Mupenzi Ni uruzinduko aba bayobozi mu ngabo z’u Bushinwa, bakoze ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje. Aba ba ofisiye, bari baherekejwe na Madamu LIN Hang, wungirije Ambasaderi w’u […]
Post comments (0)