Itsinda ry’abasirikare b’abofisiye bakuru n’abato baturutse mu ngabo z’u Bushinwa bayobowe na Senior Col You Jian basuye Ingabo z’u Rwanda mu kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibisirikare byombi.
Col You Jian na Lt Gen J J Mupenzi
Ni uruzinduko aba bayobozi mu ngabo z’u Bushinwa, bakoze ku wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023 nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yabitangaje.
Aba ba ofisiye, bari baherekejwe na Madamu LIN Hang, wungirije Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, bakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi.
Ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, basobanuriwe urugendo rw’impinduka rw’ingabo z’u Rwanda kuva kuri RPA kugeza kuri RDF, ndetse Ingabo zigiramo uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturarwanda.
Batangaje ko intego nyamukuru y’uru ruzinduko rwabo ari ugushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya RDF n’ingabo z’u Bushinwa “Liberation People’s Army” mu nzego zitandukanye za gisirikare n’umutekano.
Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rukorana n’u Bushinwa mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki, umutekano n’imibereho myiza y’abaturage.
Polisi y’u Rwanda irasaba abantu kwirinda ibikorwa byo gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga y’igihugu cyangwa ay’amahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu kandi bihanwa n’amategeko. Abifuza gukora aka kazi barasabwa gukurikiza amategeko no gukorera ahantu hemewe. Ni umuburo uje ukurikira umukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ahafatiwe abantu bane, bari muri ibi bikorwa mu buryo butemewe, kuri uyu wa […]
Post comments (0)