Umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko, ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) guhera tariki 01 Ukuboza 2023, aho arimo akorwaho iperereza nyuma y’uko hari umurambo w’umwana wabonetse aho bajugunya imyanda muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Ishami rya Huye. Uwo murambo wabonywe n’abakora isuku mu macumbi y’abanyeshuri ba Kaminuza azwi nka Benghazi.
Aganira na The New Times dukesha iyi nkuru, Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ignatius Kabagambe, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza, yahamije ayo makuru.
Yagize ati “Umukobwa w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukuramo inda”.
Mu 2012, muri Kaminuza y’u Rwanda yitwaga NUR icyo gihe, havuzwe ubwiyongere bw’abanyeshuri b’abakobwa batwara inda, nyuma bakazikuramo.
Icyo gihe byavugwaga ko abanyeshuri b’abakobwa bajya kuri Kaminuza, baba bafite ibyago byo gutwara inda bagitangira umwaka wa mbere.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu banyeshuri b’abakobwa 100 bajya kuri Kaminuza, ababarirwa muri 36 batwara inda buri mwaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, uri I Dubai yitabiriye inama ihuza bihugu biri mu nzira y’Amajyambere, ibidakora ku Nyanja n’Ibirwa (LLDCs). Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u rwanda Dr Vincent Biruta Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukuboza, ku ruhande rw’inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere ya #COP28 ibera I Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko iyi nama […]
Post comments (0)