Inkuru Nyamukuru

Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda begukanye irushanwa ryo kurwanya Sida mu mukino wa Volleyball

todayDecember 3, 2023

Background
share close

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPU-1) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), begukanye igikombe mu irushanwa ry’umukino w’intoki wa Volleyball ryo kurwanya Sida.

Ni irushanwa ryateguwe na Polisi y’umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu (UNPOL) mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza.

Ku mukino wa nyuma wabereye mu gace ka Malakal mu Ntara ya Upper Nile ku wa Gatatu tariki ya 29 Ugushyingo, abapolisi b’u Rwanda batsinze ikipe y’abapolisi badakorera mu matsinda (IPOs), amaseti 3-0.

Ibirori byo gutanga imidari byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Ukuboza, biyoborwa n’umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo ushinzwe agace ka Malakal, Paul Adejoh Ebikwo, ari nawe watanze iyo midari.

Byitabiriwe kandi n’umuyobozi w’igice cy’Amajyaruguru, Lt. Gen. Jinsong Zhu, n’abandi bakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro baturutse mu bindi bihugu.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, uyu mwaka, wahawe insanganyamatsiko igira iti: ‘Reka abaturage bayobore’ aho inzira yo kurwanya Sida itangwa n’abaturage ubwabo.

Uyu muhango kandi waranzwe n’isiganwa ry’ahareshya na kilometero 7, aho batatu ba mbere babaye abanyarwanda.

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida ubaye mu gihe imfu zaturuka ku bwandu bwa Sida zagabanutseho hafi 70 ku ijana kuva mu mwaka wa 2004, ariko n’ubwo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri ku rwego rwo hasi, SIDA iracyahitana ubuzima.

Ebikwo yavuze ko binyuze mu gushyigikira abaturage, ubwandu bw’agakoko gatera Sida bugenda bucibwa intege no gufasha abantu kubona imiti igabanya ubukana n’indi nkunga iyo ari yo yose bakenera.

Yashimiye amakipe yitabiriye irushanwa, akagira uruhare mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA, no gufasha abanduye kwiyitaho no gukurikiza inama za muganga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyamasheke: Umuturage yasanganywe umwobo bivugwa ko wari uwo gutamo abantu

Nkurunziza Ismael utuye mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke arashakishwa nyuma yo gukekwaho gushaka guta umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu. Ni icyobo gifite metero eshatu n’igice z’ubujyakuzimu, gisanzwe gicukuye mu nzu ariko kikaba cyari gitwikirijwe imbaho n’inzitiramubu. Ukomejegusenga Eliezer uyobora Umurenge wa Bushenge yabwiye Kigali Today ko icyobo cyasibuwe ariko basanze nta bandi yatayemo uretse uwo yashatse gutamo ariko ntabigereho. Umuyobozi urimo kuyobora Umurenge wa Bushenge mu […]

todayDecember 3, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%