Inkuru Nyamukuru

Gitifu akurikiranyweho kugonga abantu 10, umwe arapfa

todayDecember 6, 2023

Background
share close

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Ngoma, Mapendo Gilbert, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gutwara ikinyabiziga yasinze akagonga abantu 10 biganjemo abanyeshuri, umwe ahita yitaba Imana.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki ya 05 Ukuboza 2023, saa kumi n’imwe n’iminota irindwi z’igicamunsi.

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, ivuga ko Mapendo Gilbert w’imyaka 43, yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota RAV4 ifite ibirango RAC 777E, aturuka mu Mujyi wa Kigali yerekeza i Rwamagana.

Ngo yageze ahavuzwe haruguru ava mu gisate cy’umuhanda cy’iburyo bwe yagenderagamo ajya mu gisate cy’ibumoso bwe agonga abanyamaguru icumi(10) bagenderaga iruhande rw’umuhanda mu nzira y’abanyamaguru ibumoso bwe bagizwe n’abanyeshuri icyenda (9) bo ku bigo bibiri, GS Nyagasambu na E.M.L.R Christians School, n’umugenzi umwe (1) usanzwe.

Mu bipimo yafashwe na Polisi akimara gukora impanuka ngo basanze yanyweye ibisindisha ku rugero rwa 4.00 bya Alukoro.

Umunyeshuri umwe witwa Umukunda Brenda Kelly w’imyaka itandatu yahise yitaba Imana, mu gihe abandi bakomeretse bidakabije bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyagasambu ndetse bakaba bavuwe barataha.

Polisi ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga ndetse n’ubuteshuke byaturutse ku businzi byakozwe na Mapendo Gilbert wari utwaye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Nepal byagiranye amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere

Ambasaderi Mukangira Jacqueline, yafunguye ibiro by’uhagarariye u Rwanda muri Nepal, ndetse hasinywa n’amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 04 Ukuboza 2023, hagati ya Ambasaderi Mukangira na B.S Lamichhane nk’uko Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde ibitangaza. Aya masezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere azongerera imbaraga mu gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Nepal, ndetse kandi afatwa nk’aje kongera amahirwe y’ubucuruzi. Biteganyijwe ko hazajya hakorwa […]

todayDecember 6, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%