Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Move Afrika

todayDecember 7, 2023

Background
share close
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bitaramo buri mwaka

Perezida Kagame ubwo yari ageze muri BK Arena, yafashe umwanya abanza gusuhuza ibihumbi by’abitariye iki gitaramo ndetse avuga ko ari umugoroba w’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo gusoza umwaka.

“Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka!”

Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukomera bisaba gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo uhura nabyo.

Yavuze kandi ko u Rwanda runejejwe no kuba ruzajya rwakira ibikorwa by’umuryango wa Global Citizen binyuze mu bitaramo bya Move Afrika.

Ati: “tunejejwe no kujya twakira Global Citizen buri mwaka I Kigali binyuze muri Move Afrika.”

U Rwanda ruzajya rwakira ibi bitaramo buri mwaka, bikazanyura mu bufatanye hagati y’ikigo pgLang cya Kendrick Lamar n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB.

Ubu bufatanye buteganya ko ibi bitaramo bya “Move Afrika: Rwanda” bizajya bibera I Kigali buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere kugeza mu 2028.

Umukuru w’igihugu kandi yagarutse gato no ku ntego za Global Citizen yateguye iki gitaramo, maze avuga ko ibyo birori abituye abajyanama b’ubuzima mu Rwanda kubera uruhare rukomeye bagira mu mibereho y’abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame mu gitaramo cya Move Afrika

Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo kwifuriza abitabiriye iki gitaramo Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2024.

Uretse umuraperi Kendrick Lamar wari utegerjwe na benshi, abandi bahanzi basusurukije abakunzi ba muzika harimo umuhanzikazi ukomoka muri Tanzania, Zuchu, Bruce Melodie, Ariel Wayz ndetse n’umubyinnyi w’umunyarwandakazi wamamaye mu kubyina, Sherrie Silver.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Uturere icyenda turarara tubonye abayobozi bashya

Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na tune mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere. Akarere ka Rubavu kari mu tugomba kubonerwa Abayobozi Ni amatora ateganyijwe kubera mu Turere nka Rubavu, ahatorwa usimbura uwari Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse wirukanywe tariki 06 Gicurasi 2023 n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, azira kuba atarabashije kubahiriza neza inshingano yari afite. Haratorwa abagize Inama Njyanama […]

todayDecember 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%