Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa G5-Sahel ugiye guseswa

todayDecember 7, 2023

Background
share close

Umuryango G5-Sahel wari ugizwe n’ibihugu bitanu byari byarishyize hamwe kugirango birwanye imitwe y’abajihadiste mu karere ka Sahel.

G5-Sahel yashinzwe mu 2014, ikaba yari igizwe n’ibihugu bya Moritaniya, Cadi, Burkina Faso, Mali na Nijeri. Ubufaransa bwari buyifitemo uruhare runini.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Burkina Faso na Niger batangaje ko bawuvuyemo, mugihe Mali yo yari yarawuvuyemo mu 2022. Hari hasigayemo Tchad na Mauritania bonyine. None nabyo, mu itangazo rimwe bashyize ahagaragara, ko bagiye gukurikiza ibikubiye mu ngingo ya 20 y’amasezerano-shingiro ya G5-Sahel.

Iyi ngingo ivuga ko umuryango ushobora guseswa biramutse bisabwe byibura n’ibihugu bitatu mu bawugize. Mu by’ukuri, biriya bihugu bitatu byarangije gusohokamo ntibisaba bitomoye ko umuryango useswa. Ariko na mbere na kare G5-Sahel yamye ijegajega.

Mu 2017 yashinze umutwe w’ingabo umwe wo kurwanya imitwe y’abajihadiste, nyamara ntacyo wagezeho. Ahubwo ubwicanyi bwariyongereye, bukomeza guhitana abantu ibihumbi n’ibihumbi. Abandi amamiliyoni babaye impunzi.

Abahanga bemeza kandi ko G5-Sahel yabaye imwe mu mpamvu z’akaduruvayo ka politiki, bakurikije kudeta zabaye muri Mali mu 2020, muri Burkina mu 2022, no muri Nijeri mu kwa karindwi gushize. None ahubwo mu kwezi gushize batangaje ko bibumbiye hamwe, bavuga ko bagiye gushinga leta zunze ubumwe zabo bwite.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo cya Move Afrika

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ibi bitaramo buri mwaka Perezida Kagame ubwo yari ageze muri BK Arena, yafashe umwanya abanza gusuhuza ibihumbi by’abitariye iki gitaramo ndetse avuga ko ari umugoroba w’ibyishimo n’uburyo bwiza bwo gusoza umwaka. “Ati “Mbega uburyo bwiza bwo gusoza umwaka!” Umukuru w’igihugu yavuze kandi ko kugira ngo umugabane wa Afurika ubashe gukomera bisaba gukorera hamwe mu guhangana n’ibibazo uhura nabyo. Yavuze kandi ko u […]

todayDecember 7, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%