Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na tune mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere.
Akarere ka Rubavu kari mu tugomba kubonerwa Abayobozi
Ni amatora ateganyijwe kubera mu Turere nka Rubavu, ahatorwa usimbura uwari Umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse wirukanywe tariki 06 Gicurasi 2023 n’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, azira kuba atarabashije kubahiriza neza inshingano yari afite.
Tariki 28 Kamena 2023, hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano zabwo.
Inama Njyanama yasheshwe hashyirwaho Mulindwa Prosper, nk’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, ubu akaba yiyamamariza kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu.
Mu Karere ka Karongi Inama Njyanama yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 yeguza umuyobozi wako, Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.
Bimwe mu bivugwa byatumye yeguzwa, harimo ibibazo bibangamiye abaturage bitabonewe ibisubizo hamwe no gusiragiza abaturage badakemurirwa ibibazo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yirukanywe mu kazi ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.
Mu Ntara y’Amajyaruguru haratorwa abayobozi mu Turere twa Burera, Gakenke, Musanze na Gicumbi naho mu Karere ka Rwamagana hatorwe usimbura umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere.
Mu Karere ka Musanze na ho haratorwa komite yose nyuma yuko babiri birukanwe ku myanya yabo, na ho Andrew Mpuhwe Rucyahana wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu akegura ku mirimo ye kuwa 24 Nyakaga 2023.
Mu Karere Gakenke hazatorwa usimbura Umuyobozi w’Akarere Jean Marie Vianney Nizeyimana, na Marie Chantal Uwanyirigira wayoboraga Akarere ka Burera bombi birukanwe mu myanya bari barimo.
Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2023 yafunze uruganda rwenga inzoga zitujuje ubuziranenge rwakoreraga mu Murenge wa Ndera akagari ka Rudashya umudugudu wa Akamahoro mu karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikaga avuga ko iki gikorwa cyo gufunga uru ruganda cyafashwe nyuma yo kumenya amakuru bakagenzura bagasanga rukora inzoga zidafite ubuziranenge ndetse rukaba rwakoraga nta cyangombwa rufite. ACP Rutikanga avuga ko […]
Post comments (0)