Inkuru Nyamukuru

Espanye yirukanye mu ibanga Abadipolomate 2 b’Amerika

todayDecember 8, 2023

Background
share close

Espanye yirukanye mu ibanga abadipolomate babiri b’Abanyamerika, ibarega ibikorwa byo kuyineka. Ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru bitandukanye byatangaje aya makuru ku wa kane, bisobanura ko intandaro ari abofisiye babiri b’inzego z’ubutasi z’igisirikare bafashwe barimo kwiba amabanga.

Bashinjwa ko bayahaga Amerika, bayanyujije ku badipolomate babiri b’ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Madrid, umurwa mukuru wa Esipanye. Nabo babahaga amafaranga atubutse.

Hashize amezi abiri batawe muri yombi, ariko urukiko rwari rwategetse ko iyi nkuru itajya ku karubanda. Ku wa kabiri w’iki cyumweru nyamara, abanyamakuru babibajijeho minisitiri w’intebe Pedro Sanchez.

Minisitiri Sanchez yirinze kubivugaho byinshi, yemera gusa ko byateye agatotsi hagati y’ibihugu byombi, maze asoza avuga ko ikibazo cyarangiye. Minisitiri w’ingabo za Espanye, Margarita Robles, na mugenzi we w’ububanyi n’amahanga, Jose Manuel Albares, buri umwe mu bihe bitandukanye batumijeho ambasaderi w’Amerika i Madrid, Julissa Reynoso, bamusaba ibisobanuro.

Ibitangazamakuru byemeza ko yabashubije ko ntacyo abiziho ariko ngo asaba imbabazi. Bamusabye ko igihugu cye gicyura abo badipolomate babiri. Kandi koko Amerika yarabikoze.

Ibitangazamakuru ntibivuga amazina yabo n’inzego zabo z’akazi. Iyi nkuru yaratunguranye cyane ko Leta zunze ubumwe z’Amerika na Espanye bisanzwe ari abanywanyi muri OTAN, umuryango wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja y’Atlantika. Ibihugu byombi kandi bikaba bite n’umuco wo gusangira amakuru y’ubutasi. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Batandatu bafatanywe magendu y’imyenda n’inkweto bya caguwa

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yafashe abantu batandatu bari bafite ibilo 320 bya magendu y’imyenda n’imiguru 123 y’inkweto za caguwa mu bikorwa bitandukanye byabereye mu turere twa Rubavu na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.  Batanu muri bo barimo abagore bane n’umugabo umwe, bafatiwe mu mudugudu w’ Isangano, akagari ka Rukoko, mu murenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ukuboza, bafite imyenda ya caguwa ipima Kg 200 n’imiguru 123 y’inkweto. Undi ni umusore w’imyaka […]

todayDecember 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%