Inkuru Nyamukuru

Imodoka y’irondo y’Umurenge wa Kimironko ikoze impanuka

todayDecember 8, 2023

Background
share close

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Ukuboza 2023, imodoka y’abashinzwe umutekano mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yarenze umuhanda ikora impanuka, abari bayirimo bakekwaho ibyaha n’abari babaherekeje barakomereka.

Ababonye iyi mpanuka iba barimo umukozi wo mu rugo ruri hafi y’aho ku marembo y’ibiro by’Umurenge wa Kimironko, bavuga ko iyo modoka yari yuzuye abantu imbere muri yo n’inyuma ahatwikuruwe.

Nkurikiyimana avuga ko iyo modoka ishobora kuba yabuze feri igeze ku biro by’Ubugenzacyaha muri uwo Murenge, bitewe n’uko hamanuka cyane ihita ikomeza igonga igiti ku mukingo uhanamiye umuhanda munini ujya i Kibagabaga.

Nkurikiyimana agira ati “Hari abo bakuye hariya batagikoma kuko imodoka yamanutse yiruka igonga igiti, imera nk’aho ibajugunye.”

Nkurikiyimana avuga ko abari bafatiwe mu makosa bari bambaye amapingu, ariko impanuka ikimara kuba bahise bayabambura babajyana kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Providence Musasangohe avuga ko batararangiza kwegeranya amakuru y’ibyabaye.

Ati “Impanuka yo yabaye ariko ntabwo turamenya amakuru y’icyayiteye n’uko byagenze.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Espanye yirukanye mu ibanga Abadipolomate 2 b’Amerika

Espanye yirukanye mu ibanga abadipolomate babiri b'Abanyamerika, ibarega ibikorwa byo kuyineka. Ibitangazamakuru n’ibigo ntaramakuru bitandukanye byatangaje aya makuru ku wa kane, bisobanura ko intandaro ari abofisiye babiri b’inzego z’ubutasi z’igisirikare bafashwe barimo kwiba amabanga. Bashinjwa ko bayahaga Amerika, bayanyujije ku badipolomate babiri b’ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika i Madrid, umurwa mukuru wa Esipanye. Nabo babahaga amafaranga atubutse. Hashize amezi abiri batawe muri yombi, ariko urukiko rwari rwategetse ko iyi […]

todayDecember 8, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%