Inkuru Nyamukuru

Abanyarwanda batuye i Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

todayDecember 9, 2023

Background
share close

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023, ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo ndetse na Standard Bank, hakozwe umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga umuhanda, uherereye mu Karere k’Umujyi ahitwa KaMavota Costa do Sol na Albazine.

Abanyarwanda batuye i Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti

Umuganda witabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abaturage ba KaMavota (Costa do Sol na Albazina), ndetse n’abakozi ba Standard bank, bakaba bateye ibiti 250, ariko igikorwa kikaba kizakomeza aho hateganyijwe ko hazaterwa ibiti 2,056 kuri uwo muhanda.

Ambasade y’u Rwanda ifatanyije n’Abanyarwanda baba muri Mozambique, imaze igihe itegura ibikorwa nk’ibi by’umuganda, hakorwa isuku mu gutoragura amashashi, gusibura imihanda n’imiferege ndetse no gutera ibiti, aho baherutse gutera ibiti 80 by’imbuto ku Kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Polana, ku wa 02 Nyakanga 2022.

Mu bafashe ijambo rijyanye n’iki gikorwa, barimo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Maputo, uhagarariye Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique, ndetse n‘Umuyobozi mukuru wa Standard Bank, bagarutse ku kamaro k’igikorwa n’icyo bizafasha mu kubungabunga ibidukikije bifitiye ikiremwamuntu akamaro, cyane cyane mu gukumira ingaruka zijyanye n’ihindagurika ry’ikirere (climate change).

Umuganda witabiriwe n’abatari bake

Ambasade y’u Rwanda yagaragaje ko izakomeza gushyikira no gufatanya na Mozambique mu bikorwa nk’ibyo bibungabunga ibidukikije n’ubuzima bw’abantu.

Ahatewe ibiti ni ku muhanda mushya uzenguruka Umujyi wa Maputo (ring road) mu gice giherereye iburasirazuba, aho uwo mujyi ukora ku nkombe z’inyanja nini y’u Buhinde (Indian Ocean), igice gikunda kugaragaramo umwuzure mu gihe cy’imvura.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Putin aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu 2024

Perezida Vladimir Putin w'u Burusiya yemeje ko aziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu azaba tariki 15 kugeza 17 Werurwe mu mwaka utaha. Ibi ni ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya bivuga ko Putin yagaragaje ko nta yandi mahitamo afite, uretse kongera kwiyamamaza kuko yabisabwe n’abaturage. Guhera muri Kanama 1999 nibwo Putin yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya. Mu 2000 yabaye Perezida asimbuye Boris Yeltsin, icyo gihe yayoboye manda ebyiri z’imyaka ine kugeza mu […]

todayDecember 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%