Inkuru Nyamukuru

batatu bafatanywe udupfunyika ibihumbi 9 tw’urumogi

todayDecember 9, 2023

Background
share close

ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, yafatanye abagabo batatu udupfunyika ibihumbi icyenda tw’urumogi bari bagiye gukwirakwiza mu baturage.

Habanje gufatwa abavandimwe babiri, umwe w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye moto na murumuna we yari ahetse w’imyaka 18, bafatwa ahagana ku isaha ya saa saba n’igice z’igicamunsi, mu mudugudu wa Bihinga, akagari ka Rega mu murenge wa Jenda.

Undi mugabo uri mu kigero cy’imyaka 28, yafatiwe mu mudugudu wa Ruhongore, akagari ka Nyamitanzi nako ko mu murenge wa Jomba, afite iwe mu rugo udupfunyika 1000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abo bantu bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari abantu babonye bahetse umufuka kuri moto yavaga Kabatwa yerekeza Sashwara bicyekwa ko urimo urumogi. Abapolisi barabakurikiye babafatira mu mudugudu wa Bihinga barebye basanga koko ari urumogi bari batwaye, niko guhita batabwa muri yombi.”

Yongeyeho ko ku mugoroba w’uwo munsi ahagana saa kumi n’ebyiri, hagendewe ku makuru yizewe nayo yatanzwe n’undi muturage wo mu Kagari ka Nyamitanzi, haje gufatirwa umugabo wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1000.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jenda kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.

SP Karekezi yashimiye abaturage uruhare bagira mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru y’ababicuruza, inzira banyuramo n’amayeri bakoresha mu kubikwirakwiza.

Yaburiye abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko batazigera bihanganirwa na gato, hazakomeza ibikorwa byo kubafata bagashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ambasade y’Amerika i Baghdad muri Iraq yarashweho ibisasu bya Roketi

Roketi zarashwe kuri Ambasade y’Amerika i Baghdad, mu murwa mukuru wa Iraki, ku wa gatanu, mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’imitwe y’abarwanyi bari ku ruhande rwa Iran. Bivugwa ko abo barwanyi bagamije kwibasira ahari inyungu z’Amerika muri Siria no muri Iraq, bitewe n’uko Washington ishyigikiye Israheli mu ntambara yayo mu ntara ya Gaza muri Palestina. Gusa nta mutwe wigambye icyo gitero. Umuvugizi w’ambasade yavuze ko nta muntu cyahitanye, gusa itangazamakuru […]

todayDecember 9, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%