Ku wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahugurwa y’iminsi ibiri ku bijyanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze.
Ni amahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi bwo gufasha abakoze impanuka cyangwa abahuye n’ubundi burwayi butunguranye mu gihe hategerejwe imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga.
Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (Healthy People Rwanda) yitabiriwe n’abapolisi 35 baturutse hirya no hino mu bigo bya Polisi bitangirwamo amahugurwa by’umwihariko abakorera mu ishami ry’ubuvuzi.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi rya Polisi y’u Rwanda, Chief Inspector of Police (CIP) Dr. Celestin Mureramanzi yavuze ko intego nyamukuru y’amahugurwa ari ukongerera abapolisi ubumenyi ku bigendanye no gutanga ubutabazi bw’ibanze mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo ndetse no kuzahugura abandi.
Yagize ati: “Ikigamijwe ni ukongerera abitabiriye amahugurwa ubumenyi bwiyongera ku bwo bari bafite bwo gucunga umutekano ndetse no gufasha mu guhugura bagenzi babo nabo bakagira ubwo bumenyi.”
SP Dr. Emile Musoni ukorera mu bitaro bya Kanombe mu ishami rishinzwe gutanga ubutabazi akaba n’umwe mu barimo gutanga aya mahugurwa yagarutse ku bintu by’ibanze umuntu ugiye gutanga ubutabazi aheraho ndetse n’ibindi agomba kwitwararika.
Abitabiriye aya mahugurwa bavuga ko ari ingenzi kuri bo ndetse ko bibaye byiza yanatangwa hirya no hino mu gihugu buri muturarwanda akaba afite ubwo bumenyi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi y’u Budage, Madamu Katja Keul, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu mujyi wa Palma. Aba bayobozi bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage, rwabaye ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, akaba yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Budage muri Mozambique, Ronald Munch. Maj Gen […]
Post comments (0)