Kuri iki cyumweru abaturage ba Misiri bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu abaye mu gihe intambara ikomeje gushegesha intara ya Gaza baturanye.
Byitezwe ko Perezida Abdel Fatah al Sisi azegukana intsinzi imwemerera manda ya gatau ku butegetsi.
Mbere y’uko bimwe mu biro by’itora biri mu murwa mukuru i Cairo bifungura saa tatu zo kuri iki cyumweru, abaturage bari bamaze kuhagera ari benshi bategereje gutora nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.
Amatora yatangiye kuri iki cyumweru azakomeza kugeza ku wa kabiri. Ibiro by’itora bizajya bifungura saa tatu za mu gitondo bifunge saa tatu za nijoro. Ibyavuye mu matora bizatangazwa taliki 18 Ukuboza 2023.
Abantu babarirwa muri miliyoni 67 ni bo bemerewe gutora. Benshi bahanze amaso ubwitabire bw’abaturage muri aya matora mu gihe ay’ubushize yagaragayemo abantu bake cyane.
Muri iki gihugu cyashegeshwe n’ibibazo by’ubukungu mu mateka yacyo ya vuba, ifaranga ryataye agaciro hafi ku rugero rwa 40% nyuma y’uko cyongereye urugero rw’ibicuruzwa cyinjiza kivanye mu mahanga. Ubukungu ni wo muzi w’ibibazo bihangayikishije Abanyamisiri.
Na mbere y’uko ibibazo biri mu gihugu ubu bikaza umurego, bibiri bya gatatu by’abaturage miliyoni 106 babarirwa muri iki gihugu bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Ku wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru hatangiye amahugurwa y'iminsi ibiri ku bijyanye no gutanga ubutabazi bw'ibanze. Ni amahugurwa agamije kongerera abapolisi ubumenyi bwo gufasha abakoze impanuka cyangwa abahuye n'ubundi burwayi butunguranye mu gihe hategerejwe imbangukiragutabara ngo imugeze kwa muganga. Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'ikigo cy'igihugu cyita ku buzima (Healthy People Rwanda) yitabiriwe n'abapolisi 35 baturutse hirya no […]
Post comments (0)