Inkuru Nyamukuru

Mozambique: Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda

todayDecember 10, 2023

Background
share close

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi y’u Budage, Madamu Katja Keul, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu mujyi wa Palma.

Aba bayobozi bakiriwe n’Umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame

Uru ruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Budage, rwabaye ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, akaba yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Budage muri Mozambique, Ronald Munch.

Maj Gen Alexis Kagame, umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ni we wakiriye izo ntumwa ndetse anabasobanurira uko umutekano uhagaze mu bice inzego z’umutekano z’u Rwanda zishinzwe.

Madamu Katja yavuze ko intego nyamukuru yo gusura intara ya Cabo Delgado, kwari ukureba cyane cyane aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, uburyo imfashanyo z’ubutabazi zagize akamaro ndetse n’uko umutekano uhagaze muri ako gace.

Bagaragarijwe uko umutekano uhagaze

Yashimye akazi gakomeye kakozwe n’u Rwanda mu gufasha Mozambique kugarura amahoro mu ntara yose ya Cabo Delgado. Ndeste kandi yashimye akazi gakomeye kakozwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RDF yakiriye abasirikare bashya

Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye ku mugaragaro abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo y’amezi arindwi yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. Bagaragaje ubumenyi bungukiye muri iyi myitozo Aba basore n’inkumi binjiwe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, basabwa kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bahawe. Mu myiyereko yabo, mbere yo kwinjizwa ku mugaragaro muri […]

todayDecember 10, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%