Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye ku mugaragaro abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo y’amezi arindwi yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Bagaragaje ubumenyi bungukiye muri iyi myitozo
Aba basore n’inkumi binjiwe mu Ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, basabwa kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bahawe.
Mu myiyereko yabo, mbere yo kwinjizwa ku mugaragaro muri RDF, imbere y’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, babanje kwerekana ubuhanga butandukanye bavanye muri iyi myitozo.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh MUGANGA, mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Mw’ijambo rye, Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye ikaze anashimira aba basore n’inkumi binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu kurengera ubusugire bw’Igihugu.
Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda na RDF muri rusange, ndabashimira iyi ntambwe ikomeye mugezeho. Ubumenyi mwungutse hano buzabafasha gukora neza no kuzuza inshingano za RDF kandi bizanabafasha gukomeza ikinyabufura n’umurava byanyu. Turabashimira kuba mwarahisemo kwinjira muri RDF mugamije kurengera Igihugu cyanyu.”
Lt Gen Mubarakh yabasabye kuzifashisha ubumenyi bungutse barinda ubusugire bw’Igihugu
Igikorwa cyo kwakira no kwinjiza abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda, bigize gahunda ihoraho ya RDF mu rwego rwo kuyifasha guhora yiteguye.
Mukamana Soline watorewe kuyobora Akarere ka Burera ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, mu byo ashyize imbere ni ugufatanya na bagenzi be gukorera abaturage, yemeza ko Akarere ka Burera kagomba kuva ku myanya mibi kariho kakaza mu myanya itatu ya mbere. Mukamana Soline watorewe kuyobora Akarere ka Burera Ati “Ubwo nari maze kurahira, abakozi b’Akarere nabibukije ko dukorera umuturage, bamenye ko igenamigambi ry’akarere abaturage bagoba kurigiramo uruhare, bamenye ko […]
Post comments (0)