Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamenyesheje abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira mu rugo mu kiruhuko guhera ku wa 19 kugeza ku wa 22 Ukuboza 2023.
Gahunda y’ingendo kuri abo banyeshuri ikaba iteye ku buryo bukurikira:
Ku wa Kabiri, tariki ya 19/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
■ Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
■ Nyanza na Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo
■ Ngororero mu Ntara y’ i Burengerazuba
■ Musanze na Burera mu Ntara y’Amajyaruguru
■ Nyagatare na Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatatu, tariki ya 20/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
■ Ruhango na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
■ Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba
■ Rulindo na Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru
■ Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Kane, tariki ya 21/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
■ Huye na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo
■ Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba
■ Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru
■ Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba
Ku wa Gatanu, tariki ya 22/12/2023, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu Turere dukurikira:
■ Muhanga na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo
■ Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba
■ Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba
ICYITONDERWA:
■ Inzego z’Ibanze zirasabwa gukangurira ababyeyi mu midugudu yabo kwakira neza abanyeshuri baje babagana mu biruhuko no gukomeza kubaba hafi mu gukomereza aho amashuri yari agejeje abaha Uburere bubereye Umunyarwanda;
■ Amashuri arasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere mu ngo zabo butarira kandi bambaye umwambaro w’ishuri;
■ Ababyeyi bafite abanyeshuli banyura mu Mujyi wa Kigali barasabwa kugurira abana amakarita y’urugendo akoreshwa mu mabisi atwara abagenzi;
■ Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri mu ngendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n’abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo zibajyana mu byerekezo by’aho bataha.
■ Nyuma ya saa cyenda (15:00) z’amanywa stade izaba ifunze, nta munyeshuri wemerewe kuza nyuma y’iyo saha yavuzwe haruguru.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024. Intwaza bishimiye igikorwa cya Unity Club Intwararumuri Ni mu gikorwa ngarukamwaka cya Unity Club, cyo kwifuriza Ababyeyi b’Intwaza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire. Prof. Jolly Mazimpaka, Umunyamuryango wa Unity Club akaba n’Umushyitsi Mukuru […]
Post comments (0)