Inkuru Nyamukuru

Unity Club yifurije Intwaza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024

todayDecember 13, 2023

Background
share close

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, bari mu busabane n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyamata mu Karere ka Bugesera, babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.

Intwaza bishimiye igikorwa cya Unity Club Intwararumuri

Ni mu gikorwa ngarukamwaka cya Unity Club, cyo kwifuriza Ababyeyi b’Intwaza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire.

Prof. Jolly Mazimpaka, Umunyamuryango wa Unity Club akaba n’Umushyitsi Mukuru mu gikorwa cy’ubusabane no kwifuriza Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire Ababyeyi b’Intwaza bo mu Mpinganzima ya Bugesera, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club, Nyakubahwa Jeannette Kagame, no mu izina ry’abanyamuryango bose ba Unity Club, yabwiye Intwaza ko bagiyeyo ngo bongere gusangira ibyishimo by’impera z’umwaka.

Ati “Tunejejwe no kongera kwicarana namwe babyeyi bacu muri uru rugo rwiza rw’Impinganzima, nk’uko bisanzwe mu muco Nyarwanda, abana basura Ababyeyi kugira ngo baganire, babasusurutse, basabane, basangire ndetse banashimire Imana uko yabarinze! Uwo munezero n’umwuka mwiza ni impamba ikomeye ibaherekeza mu mwaka ukurikiye. Iki rero, ni igikorwa twishimira kandi twagize ngarukamwaka, ndetse byabaye inshingano zacu uko umwaka utashye.”

Donatien Nikuze wari uhagarariye MINUBUMWE, yashimiye Unity Club Intwararumuri n’abandi bafatanyabikorwa bahoza ku mutima ababyeyi b’Intwaza, yizeza abo babyeyi ko MINUBUMWE izakomeza kubaba hafi kugira ngo ubudaheranwa bamaze kwiyubakamo butazasubira inyuma.

Ati “Ni twe bafite, tubiteho. Tubabe hafi tubegere tubavaneho umurage mwiza”.

Abagize Unity Club baganira n’Intwaza

Nikuze avuga ko ingo z’impinganzima ari igihamya cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanashimiye ubutwari Intwaza berekanye mu buzima bukomeye banyuzemo bagakomeza gutwaza.

Ati “Amasomo dukura mu kudaheranwa kwanyu ni urugero rwiza”.

Igikorwa cyo gusangira Noheli no kwifuriza ababyeyi b’Intwaza kizakomereza mu Mpinganzima za Nyanza, Huye na Rusizi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ethiopia: Minisitiri wari ushinzwe amasezerano y’amahoro yatawe muri yombi

Uwari minisitiri ushinzwe iby'amasezerano y'amahoro, Taye Dendea, muri Ethiopia yirukanwe ndetse ahita atabwa muri yombi aho aregwa gukorana n'inyeshyamba. Taye Dendea ni umwe mu bayobozi bo hejuru mu ishyaka rya minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed. Yafunzwe yari amaze iminsi anenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko yananiwe kugarura amahoro mu gihugu. Mu cyumweru gishize, yatangaje ko guverinoma ifite uruhare mw’ipfuba ry’imishyikirano ya kabiri yabaye mu kwezi gushize muri Tanzaniya n’umutwe w’inyeshyamba […]

todayDecember 12, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%