Inkuru Nyamukuru

Amasaha yemerera utubari n’ahabera imyidagaduro gukora nijoro yongerewe

todayDecember 14, 2023

Background
share close

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.

Ibikorwa birimo amahoteli, resitora, utubari n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa munani z’ijoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ibyo bikorwa byemerewe gukora ijoro ryose mu yindi minsi ni ukuvuga ku wa Gatanu, muri wikendi no ku minsi y’ikiruhuko (Public Holidays).

Kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, ni umusaruro wavuye mu biganiro byakozwe hagati y’abakora za bizinesi zijyanye n’imyidagaduro na RDB, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru neza.

Iyo gahunda yo kongera amasaha yo gukora kw’ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari mu masaha y’ijoro, iratangira ku itariki 15 Ukuboza 2023, ikazarangira ku itariki 7 Mutarama 2024, nyuma y’iyo tariki, amasaha yo gufunga akazasubira uko yari asanzwe, nk’uko itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ribivuga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 1 Kanama 2023, yafashe umwanzuro ko amasaha yo gufunga ibikorwa by’imyidagaduro mu mibyizi ari saa saba z’ijoro naho mu minsi y’impera z’icyumweru akaba saa munani z’ijoro.

Mu bikorwa byasabwaga kubahiriza ayo mabwiriza, harimo utubyiniro, abakora ibitaramo (concerts), bigakorwa mu rwego rwo kwirinda urusaku mu masaha y’ijoro no kugabanya urwego rwo kunywa inzoga mu gihugu. Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa muri Nzeri 2023, gusa ntiyavugwaho rumwe.

Itangazo rya RDB risobanura izi ngamba nshya:

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abagenda muri bisi nshya z’amashanyarazi bishimira ko uwazirwariramo ahita avurwa

Hashize iminsi abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bumva ibijyanye na bisi nshya zikoresha amashanyarazi, ariko ubanza benshi bataramenya ko ari imodoka zishobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku bagenzi, ababizi bakaba babyishimira. Imwe mu miti yafasha umugenzi urwaye Uretse kuba ari imodoka zifite umwihariko w’uko zikoresha amashanyarazi, bitandukanye n’izindi zari zisanzwe zikora akazi ko gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ariko kandi muri izo modoka hashobora gutangirwamo ubuvuzi bw’ibanze ku ndwara […]

todayDecember 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%