Inkuru Nyamukuru

Batatu bafatanywe amacupa arenga 4000 y’amavuta yangiza uruhu

todayDecember 14, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage, yafatiye mu Karere ka Gasabo abagabo batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukologo nyuma yo kubagwa gitumo bafite amacupa yayo 4136.

Yafatiwe mu gipangu cy’umugabo ufite imyaka 32 ari nawe nyirayo giherereye mu mudugudu wa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 12 Ukuboza.

Abandi bafatiwe muri icyo gipangu ni uwari uje kuyatwara kuri moto ndetse n’umushoferi w’imodoka ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bivugwa ko ari nawe wayazanye mu Rwanda.

Mu mavuta yangiza uruhu bafatanywe harimo; Coco Pulp, Dermasol, Diproson, Paw paw, Caro light, Clairmen, Beauty, Epiderme crème, Bio Plus n’ayandi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko gufatwa kwayo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Polisi yari imaze iminsi ifite amakuru ko mu gipangu cy’uriya mugabo hari imodoka ijya iza nijoro, agapakurura ibintu bicyekwa ko bitemewe, nyuma hakaza Moto kubitwara.”

Yakomeje ati:  “Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa tatu z’ijoro, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu murenge wa Ndera, twakoze umukwabu muri icyo gipangu hafatirwa amacupa 4136 y’amavuta yangiza uruhu yo mu bwoko butandukanye.”

Yavuze kandi ko abo bantu batatu bafitanye isano n’ayo mavuta ya mukologo bafashwe, aribo nyir’igipangu, akaba ari nawe Nyirayo, uwayazanye mu modoka ifite pulake yo muri Congo na we ufite ubwenegihu bwaho n’undi mugabo bivugwa ko ari we uyatwara kuri moto iyakwirakwiza mu baturage.

Bahise bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndera kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. 

Mu Rwanda hari amoko agera ku 1,342 y’amavuta yo kwisiga arimo ibinyabutabire byangiza uruhu, agira ingaruka ku buzima bw’uyisize ku buryo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora no kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima.

SP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa, yihanangiriza uwo ari we wese ucuruza cyangwa winjiza mu gihugu amavuta yangiza uruhu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Imishinga ya miliyari zirenga 2 z’amadorali mu karere ka Bugesera

Akarere ka Bugesera kamaze kuba ikimenyabose mu gihe cyera kafatwaga nk’ahantu habi bivugwa ko habaga isazi z’ubumara zitwa Tse-Tse, maze Leta za cyera zikahatuza abo zanga ngo bahagwe, Bugesera ubu igiye kuba irembo isi yose yinjiriramo iza mu Rwanda. Ibi byatewe n’uko aka karere kitaweho na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda, ahari hagiye kuba ubutayu ikahatera ibiti bikurura imvura ndetse igafata n’izindi ngamba zatumye ubuzima bugaruka. Ibi rero byatumye benshi bakunda Bugesera, […]

todayDecember 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%