Inkuru Nyamukuru

Impinduka mu Buyobozi: Rubingisa na Barore bahawe inshingano nshya

todayDecember 14, 2023

Background
share close

Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112;
Ashingiye kandi ku biteganywa n’ltegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by ’Intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9; none ku wa 14 Ukuboza 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikira:

Mu Biro by Umukuru w’Igihugu:

Bwana Valens Uwineza: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika
Madamu Juliana Kangeli Muganza: Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga:

Col. (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique

Madamu Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan

Bwana Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil

Bwana Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambassade y’U Rwanda i Washington, DC

Muri MINALOC n’Inzego z’Ibanze:

Bwana Pudence Rubingisa: Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba

Bwana Samuel Nsengiyumva: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Madamu Solange Ayanone: Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Abandi Bayobozi:

Bwana Cléophas Barore: Umuyobozi Mukuru wlkigo cy’lgihugu cy’ltangazamakuru (RBA)

Dr. Félicien Usengumukiza: Umuyobozi Wungirije wikigo cy’lgihugu cy’Imiyoborere (RGB)

Dr. Willy Mugenzi: Chief Operations Officer (COO) mu kigo cya Rwanda Cooperation Initiative (RCI)

Madamu Stella Nteziryayo: Chief Economist muri Minisiteri y’lmari n’lgenamigambi (MINECOFIN)

Madamu Anita Kayirangwa: Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’lkirenga

Bwana Eric Uwitonze Amahoro: Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje inzego u Rwanda rwifuzamo ishoramari

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagaragaje ko hari inzego nyinshi abashoramari bo mu Buhinde bashobora gufatanyamo n’u Rwanda, bishingiye ku mubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi wagiye urushaho kwaguka uko imyaka yagiye itambuka bikajyana n’ubufatanye bushingiye ku kwiyemeza kuzamura ubukungu. Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje inzego u Rwanda rwifuzamo ishoramari Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, mu ihuriro ry’abashoramari bo mu Buhinde bari mu Rwanda mu kurebera […]

todayDecember 14, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%