Ashingiye ku biteganywa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112; Ashingiye kandi ku biteganywa n’ltegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by ’Intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9; none ku wa 14 Ukuboza 2023, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi bakurikira:
Mu Biro by Umukuru w’Igihugu:
Bwana Valens Uwineza: Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Repubulika Madamu Juliana Kangeli Muganza: Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga:
Col. (Rtd) Donat Ndamage: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Mozambique
Madamu Urujeni Bakuramutsa: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Jordan
Bwana Lawrence Manzi: Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Brazil
Bwana Arthur Asiimwe: Deputy Chief of Mission muri Ambassade y’U Rwanda i Washington, DC
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, yagaragaje ko hari inzego nyinshi abashoramari bo mu Buhinde bashobora gufatanyamo n’u Rwanda, bishingiye ku mubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi wagiye urushaho kwaguka uko imyaka yagiye itambuka bikajyana n’ubufatanye bushingiye ku kwiyemeza kuzamura ubukungu. Minisitiri Ngabitsinze yagaragaje inzego u Rwanda rwifuzamo ishoramari Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, mu ihuriro ry’abashoramari bo mu Buhinde bari mu Rwanda mu kurebera […]
Post comments (0)