Inkuru Nyamukuru

Israheli ntizahagarika intambara itaranduye umutwe wa Hamas

todayDecember 17, 2023

Background
share close

Ministri w’Intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko avuze ko intambara hagati ya Israheli na Hamas iriho kandi itazahagarara kugeza igihe iyitsindiye n’ubwo hakomeje igitutu ku mpande zose.

Netanyahu yavuze kandi ko yashenguwe n’urupfu rw’Abanya-Israheli batatu bari barafashwe bunyago na Hamas, bishwe ku bw’impanuka n’ingabo za Israheli.

Yavuze ko akarere ka Gaza kazakurwamo ingabo zose kagacungirwa umutekano n’ingabo za Israheli. Netanyahu yavuze ko iterwa rya Gaza ari ryo ryatumye habaho kumvikana n’umutwe wa Hamas kurekura bamwe mu bari bafashwe bunyago mu kwezi gushize

Ni mugihe Ministri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron na mugenzi we w’Ubudage, Annalena Baerbock, basabye ko habaho guhagarika intambara by’igihe kirambye mu karere ka Gaza.

Ni ibikubiye mu itangazo bombi bashyizeho umukono bavuga ko biyemeje gukora uko bashoboye kugirango iyo ntego igerweho.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, Osama Hamdan, yavuze ko batazongera kurekura abafashwe bunyago kugeza igihe Israheli izahagarikira intambara kandi ikemera kurekura Abanyepalistina ifite.

Netanyahu yavuze ko Israheli itazemera ibyo Hamas isaba. Gusa imiryango y’abafashwe bunyago na Hamas ikomeje gutakambira leta ya Israheli ngo yemere ibyo Hamas isaba ariko barekurwe.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Abaturage bagaragaje ko batanyuzwe n’imikorere ya DASSO (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku mitangire ya serivisi n’imiyoborere mu Rwanda, bwagaragaje ko urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) rutishimiwe n’abaturage nk’izindi nzego mu Mujyi wa Kigali. Ubwo bushakashatsi bwa RGB buzwi nka Citizen Report Card (CRC), bukorwa buri mwaka hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage, n’imitangire ya serivisi, hashingiwe ku bitekerezo n’ibyifuzo by’abaturage, aho 10% by’amanota y’imihigo aturuka muri ubwo bushakashatsi. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwa 2023, […]

todayDecember 17, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%