Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yeguriye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi Ibitaro bya Kibagabaga. Ibi bitaro bigiye gishyirwa ku rwego rwa kabiri(bivuye ku rwa gatatu), bikaba byeguriwe Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi y’iri torero muri Afurika yo Hagati (AUCA).
Dr Nsanzimana n’abayobozi mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, mu muhango wo gushyikirizwa ibitaro bya Kibagabaga
Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi bavuga ko ibi bitaro bigiye kubona ubushobozi bwisumbuyeho bwo gutanga serivisi no kubona inzobere mu kuvura.
Umuhango wo kwegurira ibitaro bya Kibagabaga Kaminuza ya AUCA wayobowe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana.
Dr Nsanzimana avuga ko inyungu Leta n’abaturage muri rusange babonye ari uko ibyo bitaro bizatangira kuvugururwa no kwagurwa, bigashakirwa abarimu bigisha kuvura ndetse n’abaganga b’inzobere.
Dr Nsanzimana agira ati “Ibitaro bya Kibagabaga bigiye ku rundi rwego nubwo atari uyu munsi, hari inyubako zigiye kongerwaho, hari n’abaganga benshi bazagenda baza biciye mu bufatanye bw’idini ry’Abadivantisiti n’Ishuri rya AUCA riri hariya i Masoro.”
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Hesron Byiringiro, yizeza ko ibitaro bya Kibagabaga bigiye kwita ku barwayi mu buryo bwihariye, kandi ko bazishimira serivisi bahabwa.
Perezida wa Senegal, Macky Sall, yageze i Kigali aho aje mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Ikigo Nyafurika gikora inkingo, BioNTech Africa. Perezida Macky Sall akigera mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana. Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Senegal, buvuga ko Perezida Sall aje ku butumire bwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Ubutumwa bwanyujijwe kuri X y’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya […]
Post comments (0)