Inkuru Nyamukuru

U Rwanda n’u Budage bagiye kwongera imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari

todayDecember 19, 2023

Background
share close

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane y’u Rwanda (MINAFFET), yatangaje ko u Rwanda n’u Budage bifuza kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubuzima, ubucuruzi n’ishoramari.

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi basobanuye iby’umubano w’ibihugu n’icyo ugamije

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Ukuboza 2023, mu kiganiro iyo Minisiteri ndetse n’iyo mu Budage bagiranaga n’itangazamakuru, cyibanze ku kureba uko umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi uhagaze, n’uko byarushaho kunozwa mu nzego zinyuranye.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Budage n’u Rwanda bafitanye umubano mwiza, mu nzego zitandukanye yaba mu birebana n’ibidukikije, uburezi cyane cyane mu mashuri yo mu bumenyingiro, mu buhunzi yaba mu nganda nto ndetse n’iziciriritse no mu bijyane n’ubuzima.

Ati “U Rwanda n’u Budage dufitanye ubutwererane, umubano mwiza mu nzego navuze zitandukanye, ariko hari ibirebana n’ubucuruzi n’ishoramari, muzi ko dufite uruganda rwa Vox Wagen hano, ni imodoka yakozwe n’abadage, turashaka ko muri urwo rwego rw’ubucuruzi ndetse n’ishoramari bigomba kongerwamo imbaraga, tukabona indi sosiyete yo mu Budage yaza gukorera mu Rwanda, kandi natwe tukaba twajyanayo ibicuruzwa.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta, yavuze ko u Budage n’u Rwanda bafitanye umubano mwiza

Ibi ngo biragaragaza ko umubano n’ubutwererane w’ibihugu byombi ari mwiza, ariko hari n’ibindi byinshi bashobora gufatanya bikagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi ndetse n’Akarere mu buryo bw’umwihariko.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage Annalena Baerbock, yavuze ko ibihugu byombi bishishikajwe n’iterambere ry’abaturage babyo ndetse n’abatuye ku migabane ya Afurika n’Uburayi muri rusange, ari nayo mpamvu bifuza kongera imbaraga mu bufatanye busanzwe n’inzego zirimo uburenzi ubuzima n’izindi.

By’umwihariko hashimangirwa umubano mu bijyanye n’umutekano nk’ipfundo ry’iterambere, harwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside n’izindi mvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara muri DRC.

Uruganda rwa Bion Tech rutangizwa ku mugaragaro I Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 18 ukuboza 2023, ngo ni urugero rwiza rw’umusaruro w’ubufatanye bw’impande zombi, zishingirwaho hifuzwa kongera imbaraga mu ishoramari, inganda, n’ubucuruzi, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kayonza: Abize n’abakoze muri GS Gahini bagiye kuhubaka inzu izatwara Miliyoni 200 Frw

Ihuriro ry’abanyeshuri n’abakoze mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini), biyemeje kubakira iri shuri inzu y’imyidagaduro (Salle), ya Miliyoni 200 kuko ihari ishaje kandi ikaba itakira abanyeshuri baharerwa. Bamwe mu banyeshuri bize na bamwe mu bayobozi bakoze muri G.S Gahini Babitangaje ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2023, ubwo bamwe muri bo basuraga iri shuri, hagamijwe kuganira n’abana baharererwa ariko no kubifuriza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani. Umuyobozi w’iri huriro, […]

todayDecember 18, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%