Inkuru Nyamukuru

Amerika yagabye ibitero muri Iraq ku birindiro by’imitwe ishyigikiwe na Iran

todayDecember 27, 2023

Background
share close

Leta zunze ubumwe z’Amerika yarashe ku birindiro by’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran muri Iraq.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisitiri w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, yavuze ko barashe mu gitondo cyo ku wa kabiri ahantu hagera kuri hatatu ha Kataib Hezbollah n’amashami yayo.

Asobanura ko babikoze ari ugusubiza ibitero by’uyu mutwe witwara gisirikare wagiye ugaba ku ngabo z’Amerika muri Iraq no muri Syria, birimo icyo Kataib Hezbollah n’amashami yayo bagabye ku wa mbere mu ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Erbil, mu majyaruguru ya Iraq. Kataib Hezbollah yakoresheje indege itagira umupilote “drone”, ikomeretsa abasirikare batatu b’Amerika, barimo umwe wakomeretse bikomeye.

Amerika ivuga ko aho yarashe yasenye inyubako nyinshi Kataib Hezbollah yakoreragamo kandi ko ishobora kuba yivuganye n’abarwanyi benshi bayo. Iraq yamaganye ibikorwa by’Amerika, ivuga ko igitero ku butaka bwayo no kuvogera ubusugire bwayo bidashobora kwihanganirwa.

Amerika ifite abasirikare bagera ku 2,500 muri Iraq, n’abandi bagera kuri 900 muri Syria, mu rwego rw’ingabo mpuzamahanga zagiye kurwanya Umutwe wa Leta ya Kislamu n’ibisigisigi byayo. Imitwe ishyigikiwe na Iran yongereye ibitero bya “drones” na roketi ku ngabo za Amerika. Kuva tariki ya 17 Ukwakira, Amerika ivuga ko bimaze kurenga ijana.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa yatabarije intara ya Gaza

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko ubow yaturaga igitambo cya misa kuri Noheli yatabarije akarere ka Gaza avuga ko karimo ibikorwa bityeye agahinda k’impfu z’abasivile. Mu butumwa yatanze kuri uno musi wa mbere, Papa yavuze ko abana bariko bapfira mu ntambara zitandukanye, harimwo n’abo mu karere ka Gaza. Papa yagize ari “Abo ni ba Yezu bato bato b’uno musi”. Muri ubwo butumwa. Papa Fransisko yongeyeho ko igitero cyakozwe na […]

todayDecember 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%