Inkuru Nyamukuru

Rutsiro: Yafatanywe amasashe ibihumbi 30

todayDecember 27, 2023

Background
share close

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro yafashe umugore w’imyaka 30 y’amavuko, wari utwaye mu modoka amasashe ibihumbi 30.

Yafatiwe mu murenge wa Gihango mu kagari ka Kongo-Nili, mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, ari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Karongi afite umufuka urimo amapaki 150 y’amasashe angana n’ibihumbi 30 ubaze isashe imwe ku yindi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugore yafashwe ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo muhanda.

Yagize ati: “Ubwo abapolisi bari bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda nk’ibisanzwe, bareba iyubahirizwa ry’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda n’ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko, bafashe umugore wari mu modoka yavaga mu karere ka Rubavu yerekeza i Karongi nyuma y’uko bayihagaritse, barebyemo basanga harimo umufuka w’amasashe agera ku bihumbi 30, yari agiye gucururiza mu bice bitandukanye mu Karere ka Karongi .”

SP Karekezi yihanangirije abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe avuga ko nta na rimwe bizabahira kuko bahagurukiwe, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bashyikirizwe ubutabera.

 Yakomeje yibutsa abatwara imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’imizigo kujya babanza bakayigenzura mu kwirinda ingaruka bashobora guhura nazo mu gihe hari ibitemewe bisanzwe mu modoka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: CODERVAM yishimiye kuba yiyujurije Sitasiyo ya lisansi

Nyuma y’imyaka umunani (8), mu ruhuri rw’ibibazo bijyanye n’imiyoborere n’imicungire mibi ya Koperative byatumye ijya mu ideni rya Miliyoni 400, CODERVAM ibashije kwiyubakira Sitasiyo ya Essence ya Miliyoni 350, ndetse ikaba inateganya kubaka inzu yakira abashyitsi (Guest House). CODERVAM yishimiye kuba yiyujurije Sitasiyo ya lisansi Koperative CODERVAM y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba, yashinzwe mu mwaka wa 1988. Kuva mu 1996 yagize ibibazo by’imicungire mibi bituma igira ideni ry’abantu ku […]

todayDecember 27, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%