Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwimuriye i Nyamirambo n’i Kabuga, ibyerekezo bimwe by’abazajya mu Ntara mu minsi ibiri ibanziriza Ubunani, hari abasanga birimo imvune nyinshi no guhomba umwanya n’amafaranga, icyakora ikaba ari gahunda yashyizweho igamije kugabanya umuvundo muri gare ya Nyabugogo itegerwamo na benshi.
Gutegera i Nyamirambo na Kabuga ni uburyo bwo kugabanya umubyigano muri gare ya Nyabugogo
Ibigo bitwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba unyuze i Karongi, bizaba byimukiye i Nyamirambo kuri Pelé Stadium ku itariki 30-31 Ukuboza 2023, mu gihe imodoka zitwara abagenzi Iburasirazuba unyuze i Kabuga, zizajya zigarukira muri Gare ya Kabuga.
Umwe mu bayobozi b’Ikigo Horizon Express gitwara abagenzi mu Ntara y’Amajyepfo, Bosco Tuyishime, agira ati “Muri iriya minsi twebwe biro zacu i Nyabugogo zizaba zifunze, uzadukenera azatege moto cyangwa imodoka zitwara abagenzi hano mu Mujyi adusange i Nyamirambo.”
Umubyeyi wanze kwivuga amazina ariko bakunze kwita Mama Teta, yari ari kumwe n’abana batatu bato, ashoreye babiri undi ari mu mugongo, arava mu Ntara y’Iburasirazuba, ageze muri Gare ya Nyabugogo akatisha tike yo kujya mu Majyepfo (i Muhanga).
Mama Teta yavuye mu modoka asiga abana ku ntebe hanze yinjira aho bafatira amatike, ahita aguruka ategereza ko isaha yahawe igera, kugira ngo bahite burira imodoka bakomeza urugendo.
Mama Teta abajijwe uburyo azagaruka muri iriya minsi yagize ati “Harimo ’stress’ ikomeye, reba nk’izi mpinja ndi kumwe na zo, nta na moto yantwara, ngaho ibaze kugera hano saa tatu ugafata umurongo, ukajya muri Sitade ugafata undi murongo, ni ikibazo gikomeye.”
Uwo mubyeyi akomeza yibaza uko azava i Muhanga ashyikira muri Pelé Stadium i Nyamirambo, akavamo ajya gushaka imodoka zimanuka i Nyabugogo, yagerayo agashaka imugeza i Kabuga aho azafatira ibajyana Iburasirazuba, bikamuyobera.
Uwitwa Valens Niyigena uvuye i Huye akomeza agira ati “Harimo guhomba amafaranga, igihe ndetse no mu mutwe urahangayika, kuko utaba wabyiteguye.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, Enjeniyeri Emmanuel Katabarwa, ndetse n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, basaba ababishoboye bose kugenda hakiri kare badategereje iriya minsi y’umubyigano.
Enjeniyeri Katabarwa yizeza ko Umujyi wa Kigali ugiye gushaka imodoka zihagije, zerekeza i Kabuga n’i Nyamirambo, mu rwego rwo korohereza abajya kuhategera imodoka, ariko ko ibiciro by’ingendo zo kujyayo ari bo bagomba kubyishyura.
Katabarwa akomeza avuga ko ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, imodoka zizatwara abagenzi mu Ntara zigomba kurara i Kigali ari nyinshi, kuko abenshi ngo ari abahagurukira i Kigali bajya mu Ntara kurusha abavayo.
Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2022, yagaragaje ko amashuri mu Rwanda akibonekamo ubucucike bw’abanyeshuri, ku kigero cy’abana 77 mu ishuri rimwe. Ni ikigero kiri hejuru hagendewe kuri gahunda ya Leta, aho biteganywa ko nibura icyumba kimwe cyabamo abana 46. Hari amashuri akirimo ubucucike bigatuma abana batiga neza Gahunda ya NST1 igaragaza ko ishyize imbere kongera umubare w’abana bagana amashuri y’icuke, bakava kuri 17.5% kuva muri 2016 kugera […]
Post comments (0)