Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwamaganye ibyo rushinjwa na Perezida w’u Burundi

todayDecember 30, 2023

Background
share close

Leta y’u Rwanda yamaganye ibyavuzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ushinja u Rwanda guha ubufasha umutwe w’Abarwanyi b’Abarundi uvugwaho kujya kwica abaturage b’icyo gihugu.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye avuga ko abagize umutwe wa Red Tabara batorezwa mu Rwanda kujya kwica abasivili mu gihugu cye.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, rivuga ko uwo mutwe ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “U Rwanda ntaho ruhuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo avuga ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa “Expanded Joint Verification Mechanism”.

Leta y’u Rwanda isaba iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Kamonyi: Impanuka ebyiri zapfiriyemo abantu batandatu

Impanuka ebyiri zabereye mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023 zaguyemo abantu batandatu, abandi barakomereka. Imodoka yagongewe ku Ruyenzi Ni impanuka zabereye mu Mirenge itandukanye kuko imwe yabereye mu Murenge wa Gacurabwenge ahanzwi nko ku Ruyenzi, aho ikamyo ebyiri zavaga mu Ntara y’Amajyepfo ziri mu kerekezo kimwe, iy’inyuma yagonze iyari iyiri imbere zigata umuhanda zikagonga indi modoka yarimo abantu barindwi batanu bagahita bitaba Imana. […]

todayDecember 30, 2023

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%