Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye General Dagalo wo muri Sudani

todayJanuary 6, 2024

Background
share close

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko tariki ya 5 Mutarama 2024, Perezida Kagame yakiriye Gen Mohamed Hamdan Dagalo, uyobora umutwe wa RSF wo muri Sudani, uri mu ruzinduko mu bihugu biri muri aka karere ka Afurika.

Perezida Kagame yakiriye General Dagalo wo muri Sudani

Gen Dagalo yagaragarije Umukuru w’Igihugu uko ibibazo biteye muri Sudani, ndetse n’aho inzira zo kubishakira umuti igeze ziganisha iki gihugu ku mahoro.

Perezida Kagame yijeje ubufasha bw’u Rwanda mu gushyigikira inzira y’amahoro n’ibiganiro, byatangijwe mu kurangiza intambara ihanganishije impande zombi, ashimangira ko hakenewe igisubizo cya politiki kugira ngo abaturage ba Sudani bave mu kaga gaterwa n’intambara.

Gen Dagalo, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Perezida Kagame yumvise icyerekezo cya RSF cyo guhagarika intambara, kugira ngo hagerwe ku mutekano n’amahoro no gusubizaho imiyoborere ya gisivili ishingiye kuri demokarasi.

Gen Dagalo mu butumwa bwe yavuze ko u Rwanda ari Igihugu gikomeye, cyo kwigiraho byinshi, by’umwihariko ku bihugu byasenywe n’intambara n’andi makimbirane, nyuma bikaza kubona amahoro n’iterambere.

Gen Dagalo yavuze ko u Rwanda ari Igihugu cyo kwishimira, cyabaye urugero rwiza ku bihugu byinshi bifite inzozi zo kwikura mu ngaruka z’intambara n’amakimbirane, bikagana ku mahoro n’iterambere.

Gen Dagalo, uruzinduko yagiriye mu Rwanda rubaye nyuma y’igihe gito avuye muri Kenya na Uganda, aho yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibyo bihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bugesera: Abakuru b’Imidugudu 566 bahawe amagare

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatanze amagare 566 ku bakuru b’imidugudu igize ako Karere, mu rwego rwo kubafasha kurushaho kunoza no kuzuza inshingano zabo. Guverineri Rubingisa ashyikiriza umuyobozi w’umudugudu igare Ni amagare bahawe kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024, nyuma y’ibiganiro abagize inzego z’ibanze bari bamaze kugirana n’ubuyobozi bw’Intara, aho baganiraga ku ngingo zitandukanye, no kwiyemeza ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bitagenda neza, kugira ngo umuturage arusheho guhabwa serivisi […]

todayJanuary 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%