Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwasabwe gukomeza gusigasira ibyagezweho no gukora rukivana mu bukene

todayJanuary 6, 2024

Background
share close

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere.

Urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyabereye kuri Stade ya IPRC Kigali, Tariki 5 Mutarama 2024, ubwo hatangizwaga Isangano ry’Urubyiruko, igikorwa cyitabiriwe n’abasaga 2000, baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali, baganirizwa ku bikorwa by’Ubutwari ndetse basabwa kuba umusingi w’iterambere ry’Igihugu ndetse no gukomeza no gusigasira ibyagezweho.

Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Twige amateka y’Igihugu cyacu, dusabane kandi dufate ingamba zo kwiteza imbere”.

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro zaranze Intwali z’u Rwanda, arusaba kugira imyitwarire myiza, kuba urubyiruko rwiteguye gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda bifuza.

Yashimiye urubyiruko rwitabira ibikorwa bya Leta, no kuba bashishikajwe no guhanga ibishya, ndetse yijeje urubyiruko gahunda zigamije guteza imbere ubuhanzi, ziziyongera ku zisanzwe zihari.

Minisitiri Utumatwishima aganiriza urubyiruko

Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Simon Kabera, yasabye urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’Ubutwari basigasira ibyagezweho, ndetse bakanarinda icyahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Lt. Col Simon Kabera yagaragarije urubyiruko uburyo urugamba rwo kubohora Igihugu rwagizwemo uruhare n’abakiri bato, bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati “Turabasaba gukomeza kuba umusingi w’iterambere mu byo mukora byose, kandi mubungabunga ibyagezweho mukarinda Igihugu cyanyu, ndetse murwanya n’icyashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda”.

Nirere Liliane, umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda y’Isangano ry’Urubyiruko, avuga ko guhura kwabo bunguka byinshi birimo guhura n’abayobozi, guhabwa ibiganiro bibunganira mu mikorere yabo ndetse bakungurana inama z’uburyo bakwiteza imbere.

Ati “Ni umwanya mwiza wo kuganira n’abayobozi bacu bakatugira inama, kandi bakanaduha umurongo w’uburyo tugomba gukoramo ibikorwa biduteza imbere”.

Umuhanzi Chriss Eazy asusurutsa urubyiruko

Mu bizakorwa mu kwezi kwahariwe Isangano ry’Urubyiruko, harimo kwigishwa amateka y’ubutwari mu Banyarwanda, imyidagaduro n’ibindi.

Ibirori byo gutangiza Isangano ry’Urubyiruko, byasojwe n’igitaramo aho umuhanzi Chriss Eazy yasusurukije urubyiruko mu ndirimbo ze zigezweho, harimo nk’iyitwa Bana, Stop n’izindi.

Isangano ry’Urubyiruko rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Rubyiruko Agaciro Kacu”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Zimbabwe: PAM iri gukusanya imfashanyo y’ibiribwa igenewe miliyoni 2,7 bugarijwe n’inzara

Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku biribwa Porogaramu PAM, ryatangaje ko mu mezi atatu ari imbere iteganya gutanga imfashanyo y’ibiribwa ku bantu miliyoni 2,7 bibasiwe n'inzara muri Zimbabwe. Ibi byatangajwe na Christine Mendes uhagarariye PAM by’agateganyo muri iki gihe. Ibi ni nyuma y’amapfa yatejwe na serwakira yo mu nyanja. Iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika gifite ibibazo byo kwihaza mu biribwa kuva mu 2000, ubwo Robert Mugabe wari Perezida yafataga ibikingi […]

todayJanuary 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%