Inkuru Nyamukuru

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwatangiye gutanga umuriro

todayJanuary 6, 2024

Background
share close

Nyuma y’igihe kinini urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwubakwa, mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, rwaruzuye ku buryo umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe mu bihugu bitatu bihuriye kuri uru rugomero, ukaba watangiye gukoreshwa.

Umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe

Mu nama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo mu bihugu bya Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda, yabereye muri District ya Ngara mu Gihugu cya Tanzaniya, ku wa 30 Nzeri 2023, bagaragarijwe ko imirimo yo kurwubaka yari igeze kuri 99.7%, iyari isigaye ikaba yari ijyanye no kugerageza imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi gusa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie, aherutse gutangariza RBA ko uyu mushinga warangiye, kuko nyuma y’igihe hakorwa igeragezwa ubu umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe.

Ati “Uyu mushinga wararangiye, muri uyu mwaka twatangiye kubona amashanyarazi aturukayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko ari inyungu ku baturage kuko uretse kubona umuriro kuri benshi, ariko nanone ngo hari n’abazabona akazi.

Yagize ati “Uretse kongera ingano y’amashanyarazi mu Gihugu no mu Karere kacu, kiriya gikorwa rusange kinazamura ubukungu bw’Akarere. Hari abakozi benshi bahakora batuye mu Karere kacu, hari ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bizengurutse aho ruriya rugomero ruri.”

Imashini zitanga amashanyarazi

Abaturage 72% mu Karere ka Kirehe ni bo bafite umuriro w’amashanyarazi, ariko bikaba biteganyijwe ko bagiye kwiyongera kuko ngo mu ntangiriro za Gicurasi 2024, hazatangira igikorwa cyo kuwukwirakwiza mu bandi baturage.

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzajya rutanga Megawatt 80, ukazasaranganywa mu buryo bungana ibihugu uko ari bitatu, ndetse kimwe cyakwihaza kikaba cyawugurisha ikindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rwasabwe gukomeza gusigasira ibyagezweho no gukora rukivana mu bukene

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere. Urubyiruko rwasabwe gusigasira ibyageweho ndetse no gukora cyane rukiteza imbere. Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyabereye kuri Stade ya IPRC Kigali, Tariki 5 Mutarama 2024, ubwo hatangizwaga Isangano ry’Urubyiruko, igikorwa cyitabiriwe n’abasaga 2000, baturutse mu turere tw’Umujyi wa Kigali, baganirizwa ku bikorwa by’Ubutwari ndetse basabwa kuba umusingi w’iterambere ry’Igihugu ndetse no gukomeza no gusigasira ibyagezweho. […]

todayJanuary 6, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%