Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordan uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2023 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda mu bihe byashize, uburyo Jenoside yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa n’uburyo Igihugu gikomeje kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umwami Abdullah II wa Jordan yashyize indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside.
Mu butumwa yanditse, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwibutsa igice kibabaje cy’amateka y’u Rwanda n’isomo rikomeye ku bantu.
Ati “Ni gihamya y’ubwitange bw’iki gihugu mu bwiyunge bw’Abanyarwanda. Inkuru zisangizwa hano kuri uru rwibutso zitanga amasomo ku isi yose ku byerekeye gutsinda ibyago bikomeye no guharanira ubumwe, amahoro no kudatezuka.”
Umwami wa Jordan, Abdullah II bin Al-Hussein, yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2024, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Umwami Abdullah II bin Al-Hussein, asuye u Rwanda nyuma y’uko mu mwaka wa 2022, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko muri Jordan.
Icyo gihe bombi bagiranye ibiganiro ku kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi no gukomeza ubufatanye bwari busanzweho mu iterambere ry’ibihugu byombi.
Nyuma y’igihe kinini urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwubakwa, mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, rwaruzuye ku buryo umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe mu bihugu bitatu bihuriye kuri uru rugomero, ukaba watangiye gukoreshwa. Umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe Mu nama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo mu bihugu bya Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda, yabereye muri District ya Ngara mu Gihugu cya Tanzaniya, ku wa 30 Nzeri 2023, bagaragarijwe ko imirimo yo […]
Post comments (0)