Inkuru Nyamukuru

Abapolisikazi barenga 100 batangiye amahugurwa ajyanye n’ubutumwa bw’ Amahoro

todayJanuary 10, 2024

Background
share close

Abapolisikazi 109 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, batangiye amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo mu bikorwa byo kubungabunga Amahoro.

Ni amahugurwa azamara ibyumweru bibiri ari kubera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, akaba yarateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye.

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi w’iri shuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yibukije abapolisi batoranyirijwe kuyitabira umusaruro bitezweho.

Yagize ati: “Mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro, ni ngombwa ko abapolisi baba bujuje ibisabwa bijyanye n’akazi bagiyemo, birimo ubumenyi bujyanye n’imikorere ya kinyamwuga, ubumenyi mu ndimi, kumasha, imirongo migari ku mikorere ya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi.

Kugira ngo bigerweho, hateguwe aya mahugurwa mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisikazi bizabafasha gukora akazi kabo neza igihe bazaba boherejwe mu butumwa bw’amahoro harimo no gukuraho imbogamizi zikigaragara mu bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Yagaragaje ko uruhare rw’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingenzi mu kurushaho gushyikira ibyemezo bifatwa mu guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu nyuma y’amakimbirane.

Ati: “Amakimbirane agira ingaruka mbi ku buzima no ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu bijyanye n’uburezi kimwe n’imibereho y’umuryango muri rusange.

 Ihohoterwa rikorerwa abagore ririyongera mu gihe cy’amakimbirane, aho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byakunze gukoreshwa nk’intwaro y’intambara mu guhungabanya imibanire y’abantu n’imiryango, ari nayo mpamvu hakenewe uruhare rw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhangana n’iki kibazo.”

Yashimiye abarimu bazatanga aya mahugurwa, asaba abayitabiriye kuzayakurikira neza barangwa na disipulini, ashimira n’ubuyobozi  bwa Polisi y’u Rwanda budahwema gutera inkunga ishuri irifasha mu gutegura neza amahugurwa atandukanye aritangirwamo.

 U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kohereza umubare munini w’abapolisi batanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, haba mu bagabo no mu bagore, aho kuri ubu rufite abagera ku 1,138 barimo abapolisikazi basaga 290.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwihanganishije u Buyapani buherutse kwibasirwa n’umutingito

Nyuma y’uko u Buyapani bwibasiwe n’umutingito wahitanye benshi, u Rwanda rwohereje ubutumwa bwihanganisha iki gihugu. Tariki ya 1 Mutarama 2024, nibwo umutingito wari ku gipimo cya maginitide ya 7.5 wibasiye by’umwihariko Intara ya Ishikawa yo ku Kirwa cya Honshu mu Buyapani, ugahitana abanatu bagera ku 161. Nk’uko byanditse mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yahaye iy’u Buyapani ubutumwa bukubiyemo amagambo y’ihumure, aho bwagaragaje ko rwifatanyije nabwo muri […]

todayJanuary 10, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%