Inkuru Nyamukuru

Itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Kent State ryasuye Polisi y’u Rwanda

todayJanuary 10, 2024

Background
share close

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe uburezi, Marcello Fantoni n’itsinda ry’intumwa ayoboye.

Hamwe n’itsinda rigizwe n’abakozi ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State bagera kuri 20 yaje ayoboye, baganirijwe ku bijyanye n’uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha binyujijwe mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.

Bishimiye ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State, biyemeza gukomeza kurushaho kubushimangira muri gahunda zinyuranye.

Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State, muri Mutarama 2023 mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.

Yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi. 

U Rwanda rufite abapolisi bane kuri ubu barimo gukurikirana amasomo muri Kaminuza ya Kent State, barimo batatu biga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) n’umwe ukurikira amasomo y’Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe ikibumbano

Ku gasozi kitwa Ibanga ry’Amahoro mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wari uzwiho gusengera abarwayi n’ibikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge. Ikibumbano cya Padiri Ubald Rugirangoga yubakiwe Aka gasozi gasengerwaho n’abaturutse imihanda yose kanabereyeho umuhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga, witabye Imana ku ya 07 Mutarama 2021. Padiri Rugirangoga yari azwiho cyane mu Rwanda kuba yarasengeraga abarwayi, ariko akaba yaranakundiwe guteza […]

todayJanuary 8, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%