Nyuma y’uko u Buyapani bwibasiwe n’umutingito wahitanye benshi, u Rwanda rwohereje ubutumwa bwihanganisha iki gihugu.
Tariki ya 1 Mutarama 2024, nibwo umutingito wari ku gipimo cya maginitide ya 7.5 wibasiye by’umwihariko Intara ya Ishikawa yo ku Kirwa cya Honshu mu Buyapani, ugahitana abanatu bagera ku 161.
Nk’uko byanditse mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yahaye iy’u Buyapani ubutumwa bukubiyemo amagambo y’ihumure, aho bwagaragaje ko rwifatanyije nabwo muri ibi bibihe bikomeye burimo.
Mu bamaze guhitanwa n’uyu mutingito, 70 ni abo mu Mujyi wa Wajima, 70 bandi ni abo mu wa Suzu mu gihe 11 ari abo mu mujyi wa Anamizu, imijyi iherereye mu gice cy’amajyaruguru y’Ikigobe cya Noto kiri mu Majyaruguru y’Inyanja y’u Buyapani ku nkombe z’Intara ya Ishikawa.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe uburezi, Marcello Fantoni n’itsinda ry’intumwa ayoboye. Hamwe n’itsinda rigizwe n’abakozi ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Kent State bagera kuri 20 yaje ayoboye, baganirijwe ku bijyanye n’uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha binyujijwe mu ngeri z’ibikorwa […]
Post comments (0)