Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abagenda mu nzira zagenewe siporo zikikiye ibibuga bya Kigali Golf Nyarutarama ku ruhande rwa Kacyiru, aho umuntu ugenda muri izo nzira atemerewe gucira hasi no kwitwaza inkoni cyangwa imbwa.
Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza agenga abanyura mu nzira za siporo
Ni umuhanda ureshya n’ibilometero 2 na metero 400, urimo tapi y’ibara ry’icyatsi kibisi, ukaba waragenewe abantu bari mu marushanwa yo gusiganwa biruka n’amaguru, ariko hakaba n’abashobora kuwunyuramo bakora siporo mu buryo busanzwe.
Umujyi wa Kigali, ubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zawo, uvuga ko umuntu ukoresha izo nzira za siporo ategetswe kugenda yambaye imyambaro n’inkweto bya siporo gusa.
Umuntu ugenda muri izo nzira kandi, asabwa kwirinda gucira hasi no kwitwaza inkoni, keretse ageze mu zabukuru cyangwa afite ubumuga.
Abakoresha izo nzira banasabwa kwirinda gukandagira mu busitani buzikikije, baba bari kumwe n’imbwa bagasabwa kuhirinda bakagendera ku mpande mu nzira z’amapave.
Ni inzira Umujyi wa Kigali usaba abantu kwigengesera mu bijyanye n’isuku, kuko binabujijwe kuhata imyanda iyo ari yo yose.
Umujyi wa Kigali uvuga ko wakoze inzira za Siporo ku nkengero za Golf ya Nyarutarama, mu rwego rwo gufasha abifuza guteza imbere impano yo gusiganwa n’amaguru no kuzahindura u Rwanda igicumbi mpuzamahanga cy’imikino ya ’Athletism’.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryashyize u Rwanda mu bihugu bitandatu byashyizeho amategeko n’ingamba bibafasha guhangana n’impanuka zo mu muhanda. Ni muri raporo yakozwe mu mwaka wa 2023, ku ishusho y’umutekano wo mu muhanda ku Isi, ikorerwa ku bihugu 166, byashyizeho amategeko akumira impanuka, harimo 48 byashyizeho ayujuje ibisabwa na OMS birimo n’u Rwanda. Iyo raporo yerekana ko muri 2021 abarenga kuri 1,190,000 baburiye ubuzima mu mpanuka zabereye […]
Post comments (0)