Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa azagenderera Afurika

todayJanuary 11, 2024

Background
share close

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi, muri iki cyumweru aragirira uruzinduko mu bihugu birimo Misiri na Tunizia mu rugendo rw’imisi ine mbere y’uko asura ibihugu b ya Brezil na Jamaica.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko nta nyinshi byatangajwe ku byo Wang azaganira n’abayobozi ba Misiri ubwo azaba agendereye icyo gihugu. Gusa mu minsi ishize Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yasabye ko haba ihuriro mpuzamahanga rigamije gushakira ibisubizo intambara hagati ya Israheli n’umutwe wa Hamas.

Urugendo rwa Wang mu gihugu cya Misiri ruzaba rukurikiye urw’umunyamabanga wa Amerika, Antony Blinken. Biteganijwe ko azabonana na Perezida Abdel Fattah al-Sisi bakazaganira ki guhagarika ibitero Israheli irimo igaba kuri Hamas.

Urugendo rwa Wang Yi, ku mugabane wa Afrika azarukomereza no mu bihugu bya Togo na Côte d’Ivoire kuva tariki 13 kugera ku ya 18 Mutarama. Nyuma y’uru ruzinduko muri Afurika Wang azagenderera ibihugu bya Brezil na Jamaica.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Amakuru Arambuye

Infinix yashyize ku isoko telefone za Hot 40 Series

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, Infinix Rwanda yashyize ku isoko telefone ya Hot 40 Pro hamwe na Hot 40 i. Izi telefone zishobora kugurwa no muri gahunda ya macye macye aho bisaba kwishyura gusa amafaranga 570 ku munsi mu gihe cy’umwaka Ubushobozi bwo kubika umuriro bwemerera nyirayo kuba yakina imikino ibamo izwi nka ‘games’ mu gihe cy’amasaha 9 atarongera kuyishyira ku muriro, naho mu gihe […]

todayJanuary 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%