Inkuru Nyamukuru

U Burundi bwafunze imipaka ibuhuza n’u Rwanda

todayJanuary 11, 2024

Background
share close

Leta y’u Burundi kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe.

Aya makuru kandi yatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Burundi cyitwa Magazine Jimbere, mu butumwa cyashyize ku rubuga rwacyo rwa X, kivuga ko umupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi nta muntu wari wemerewe kwambuka kuva ku isaha ya saa 13h30 z’amanywa kuri uyu wa Kane.

Perezida Ndayishimiye, mu ijambo risoza umwaka wa 2023 yagejeje ku Barundi ndetse n’ikiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki ya 29 Ukuboza 2023 ubwo yari mu Ntara ya Cankuzo, nibwo yaciye amarenga ko yaba ateganya gufunga imipaka ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.

Perezida Evariste Ndayishimiye, icyo gihe yatangaje ko u Rwanda rucumbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba.

Ndayishimiye yasobanuye ko abagize RED Tabara barimo abahungiye mu Rwanda nyuma yo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza no gutwika ibikorwa remezo mu Ntara ya Bujumbura mu 2015 kandi ko rwanze kubohereza ngo bakurikiranwe n’ubutabera.

Perezida Ndayishimiye hari aho yagize ati: “Ku bwacu ntacyo tutari twakoze ngo turebe ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi wahagarara, ndetse n’amahanga yaradushimiye ubwo twafataga icyemezo cyo gufungura umupaka hagati y’u Burundi n’u Rwanda ngo abenegihugu b’impande zombi bongere kugenderana.”

Nyuma y’ayo magambo y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Leta y’u Rwanda yayamaganiye kure, itangaza ko ntaho ihuriye mu buryo runaka n’umutwe w’abarwanyi b’Abarundi uwo ari wo wose.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu Kuboza 2023, rivuga ko uwo mutwe u Burundi bushinja ko ushyigikiwe n’u Rwanda ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu rwego rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi, Leta y’u Rwanda yari iherutse gushyikiriza u Burundi abarwanyi b’Abarundi bari barambutse umupaka bakaza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko.

Yolande Makolo yavuze ko icyo gikorwa cyahagarariwe n’Urwego rw’Akarere k’Ibiyaga bigari rushinzwe ubugenzuzi bw’imipaka rwitwa “Expanded Joint Verification Mechanism”.

Muri iryo Tangazo, Leta y’u Rwanda yasabye iy’u Burundi kunyuza ibibazo mu nzira za dipolomasi, aho bishobora gukemurirwa mu buryo bwa gicuti.

Mu Kwakira 2022, nibwo Leta y’u Burundi yatangaje ko ifunguye imipaka yose iyihuza n’ibindi bihugu harimo n’iyihuza n’u Rwanda, yari imaze igihe ifunze nyuma y’agatotsi kaje mu mubano w’ibihugu byombi guhera mu 2015.

Ifungurwa ry’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ryakiriwe neza icyo gihe n’abaturage b’ibihugu byombi dore ko yari yarahagaritse ubuhahirane hagati y’impande zombi, bishyira mu gihombo benshi mu bacuruzi bakoreraga ibikorwa byabo muri ibyo bihugu.

Leta y’u Burundi kongera gufunga imipaka iyihuza n’u Rwanda bisobanura ko umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’ibihugu byombi.

Nta kintu u Rwanda rwari rwavuga kuri icyo cyemezo cyafashwe n’u Burundi cyo gufunga imipaka, kugeza ubwo Kigali Today yatangazaga iyi nkuru.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubushinwa azagenderera Afurika

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubushinwa, Wang Yi, muri iki cyumweru aragirira uruzinduko mu bihugu birimo Misiri na Tunizia mu rugendo rw'imisi ine mbere y'uko asura ibihugu b ya Brezil na Jamaica. Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa, AFP, byatangaje ko nta nyinshi byatangajwe ku byo Wang azaganira n’abayobozi ba Misiri ubwo azaba agendereye icyo gihugu. Gusa mu minsi ishize Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yasabye ko haba ihuriro mpuzamahanga rigamije gushakira ibisubizo intambara hagati ya […]

todayJanuary 11, 2024

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%